Mwemere Ngirinshuti wakiniye Amavubi ubu ari gusaba uwo yimye kubera Abapfumu

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 2/06/2021, Saa 13:58:57 Yasuwe inshuro 232

Umunyarwanda yaravuze ati:"Isi ni gatebe gatoki"aha yashakaga kwerekana ko uko waba umeze kose isaha ku isaha isi yaguhindura ukaba undi muntu wundi.
Ushobora kuba wari umukene nyuma ukaza kugafata ukaba umuherwe ariko nanone ni benshi bazwi bigeze kugira akayabo ariko ubu bakaba bari gusaba abo bimye bitewe n’ibihe binyuranye bagiye banyuramo ari nabyo uwahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda amavubi Mwemere Ngirinshuti yahuye nabyo ubu akaba ari gusaba uwo yimye.

Ni mukiganiro cy’imikino cyo kuri uyu wa gatatu kuri radiyo 10 aho bari mu gikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha uyu mukinnyi wakiniye amakipe akomeye hano mu Rwanda harimo nka APR FC, KIYOVU Sport fc n’izindi.
Uyu mukinnyi wari wabaye n’umutumirwa kuri iyi radio yatangarije abanyarwanda ko kugira ngo agere aho gusaba uwo yimye ari uko yagiye yijandika mu marozi ndetse no kujya mu bapfumu byatumye amafaranga ye yose yahembwaga ayamarira muri ibi bikorwa byo kujya mu bapfumu ubu ubuzima bwe bukaba butameze neza.

Abajijwe ku mpamvu yatumye ari mu buzima bugoye Mwemere Ngirincuti yagize ati: "Mu byukuri twahembwaga amafaranga menshi ariko numvaga bavuga ko iyo ugiye mu bapfumu ugira imbaraga nyishi kandi ugakina neza, ubwo rero nagiyeyo amafaranga yose mbonye nkayajyana mu bapfumu nza kwisanga amafaranga anshizeho."

Uyu mukinnyi wagiye ubazwa utubazo twinshi tw’amatsiko, yabajijwe ku makuru yavuzwe ko ngo yigeze guhamagara Gen. Games KABAREBE mu masaha y’igicuku yasubije ko byabaye koko ko ariko atari abishaka ko yamwitiranyije na Kabange Twite bakinanaga muri APR FC nyuma aza gutungurwa no kumva ari boss we umwitabye.

Bamwe mu bafana bari bakurikiye iki kiganiro bagiye bakomoza no kubandi bakinnyi bafitiye impungenge aho benshi bavugaga ko Olivier KWIZERA nawe ari mu bashobora kuzahura n’ikibazo nk’iki nadahindura imyitwarire ye.

Uyu musore ubuzima bwahindutse bigaragarira amaso yasabye abakinnyi bo mu Rwanda gukora bazigama amafaranga bahabwa cyane ko ngo aba ari na menshi banakorana n’ibigo by’imari ngo ejo batazamera nka we. Yakomeje kandi abasaba kudaha agaciro ku bintu by’amarozi ndetse no kujya mu bapfumu ko bimara amafaranga kandi ntacyo bimarira umukinnyi.

Uyu mukinnyi watangaje ko ubu afite imvune mu ivi amaranye iminsi itari mike yavuye muri sitidiyo za radiyo 10 hakusanyijwe amafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi magana atatu (300000) ashobora kwiyongera uko benshi bazajya bamutera inkunga.