RUSIZI:Umukozi wa Wasac wakubiswe n’umupolisi yiyunze nawe naho umuvugizi wa Polisi avuga ko gukubita umuturage ari icyaha

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 15/05/2021, Saa 18:01:28 Yasuwe inshuro 4198

Umukozi mu bya tekiniki muri Wasac mu Ishami rya Rusizi, Emile Utazahera uherutse gukubitwa n’umupolosi ukorera mu karere ka Rusizi yavuze ko inzego zishinzwe umutekano zabahuje bakaganira akamusaba imbabazi ndetse akanamusubiza ibyangombwa yari yamwambuye ariko umuvugizi wa Polisi yu Rwanda CP Kabera avuga ko bidakuraho icyaha yakoze bityo akaba agomba kugikurikiranwaho.

Uyu mukozi yakubiswe taliki ya 13 Gicurasi 2021 muri aka karere Rusizi.
Mu kiganiro yahaye umunyamakuru wa rwandadailynews.com yemeje ko ikibazo yari yagiranye n’uyu mupolisi wamukubise ko cyakemutse burundu,nyuma yaho aba bombi baganirijwe n’abayobozi bakuru ba Police muri aka karere aba bombi bakoreramo, anongeraho ko ibyangombwa bye birimo carte jaune ya moto n’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga yari yambuwe n’uwo mupolice wanamunyaze telefoni yararimo kuvugiraho akayijugunya hasi.

Yagize ati"Nibyo koko nasagariwe n’umupolisi ndi mu kazi kanjye,ndetse naratunguwe kubona ndimo gukubitwa ariko inzego zimukuriye zaraduhuje ansaba imbabazi nanjye ndazimuha ndetse n’ibyangombwa byanjye ndabisubizwa kuko iyo mba ndi mu makosa nari kwandikirwa nkajya kwishyura igihwanye n’ikosa nakoze,ariko abantu bose barumiwe kuko babonye ko nzize ubusa".

Ibi bije nyuma yuko ku mugoroba wo ku wa kane taliki ya 13/05/2021 ubwo imodoka ya Police yaririmo abapolice bari mu gikorwa cyo gufata abakora ubucuruzi butemewebw’inkweto, ibyo benshi bazi nko kuzunguza mu mugi wa Rusizi ahazwi nko ku Kabeza, nibwo umwe muri abo bapolisi wari muri iyi modoka tutabashije kumenya amazina ye ariko wari wambaye umwambaro w’akazi uriho inyenyeri 2 yasangaga uyu mugabo Utazahera Emile waruparitse moto ku nkengero z’umuhanda ari kuvugira kuri telephone maze uwo mupolice araza amukubita inshyi amwaka na telefoni amunyaga nibyangombwa bye n’ibya Moto arabijyana ahita yinjira mu modoka iyi imenyereye ku izina rya pandagare irakata isubirayo.

Umwe mu baturage bakorera ibikorwa by’ubucuruzi ahabereye icyo gikorwa baganirije batubwiye ko nabo byabatunguye kuko ngo batarumva neza icyo uwo mugabo yazize.

BYIRINGIRO Enos yavuze ko byababaje kubona umuntu akubitwa kandi nta kosa na rimwe yakoze kandi niyo yaba yarikoze hari ibihano bitari inkoni

Yagize ati"Byaratubabaje kubona umuntu akubitwa kandi agakubitwa n’umupolosi uniyubashye amuziza ubusa,njywe mbona uwakoze ikosa agira uko uabihanirwa ntabwo akubitwa, byatubabaje uriya mupolice wakoze biriya akwiye gukurikiranwa akabibazwa".

Tukimara kumva iby’iki kibazo twavuganye n’umuvugizi wa Polisi yu Rwanda, CP Bosco KABERA ku murongo wa telephone avuga ko aya makuru yari atarayamenya ariko avuga ko bagiye kubikurikirana ndetse bitavanaho icyaha yakoreye umuturage agomba kubibazwa.

Yagize ati "Ayo makuru nibwo nkiyamenya ariko tugiye kubikurikirana turebe gusa uko byamera kose nta mu Police n’umwe wemerewe gukubita umuturage niyo yaba ari mu ikosa agakomeza avuga ko uwabikora bikagaragara ko yabikoze yabibazwa,akomeza agira inama abaturage ko mu gihe umuturage ahohotewe n’umupolice akwiye guhita atanga ikirego cye aho guhamagara kuri telefoni kugira ngo abaturajye bose babibonye batange amakuru hagamijwe gufasha uwahohotewe".

Akenshi iyo bavuze Polisi wumva abacunga umutekano no kurinda abawuhungabanya bityo uwakoze icyaha akwiye kukiryozwa wenyine aho kubyitirira urwego runaka uwakoze icyaha abarizwamo.

NIZEYIMANA Joseph