Perezida Trump n’abandi banyamerika barangamiye ubwirakabiri (Amafoto)

Yanditswe na Kuwa 22/08/2017, Saa 17:08:54 Yasuwe inshuro 413

Igicucu kinini cy’ukwezi cyagaragaye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ubwo ukwezi kwacaga imbere y’izuba, kuva muri leta ya Oregon mu burengerazuba kugera muri leta ya South Carolina mu burasirazuba.

Abanyamerika babarirwa muri za miliyoni bitabiriye kureba ubwo bwirakabiri, bifashishije indorerwamo zabugenewe.

Bamwe mu bari mu mujyi wa Carbondale nabo barebaga ubwo bwirakabiri
 Bamwe mu bari mu mujyi wa Carbondale nabo barebaga ubwo bwirakabiri

Bwabaye ubwirakabiri bwuzuye bwa mbere bubonetse muri leta 48 mu myaka 38 ishize.

Ni nabwo bwa mbere bwambukiranyije impera zombi z’Amerika kuva mu mwaka wa 1918.

Perezida w'Amerika, Donald Trump, n'umufasha we Melania Trump nabo barebye igice cy'ubwo bwirakabiri mu kirere cy'umujyi wa Washington DC
Perezida w’Amerika, Donald Trump, n’umufasha we Melania Trump nabo barebye igice cy’ubwo bwirakabiri mu kirere cy’umujyi wa Washington DC

Ibice bimwe by’Uburayi bw’uburengerazuba nabyo byari byitezwe kubona ubwo bwirakabiri. Mu gihugu cy’Ubufaransa no mu birwa bya Canary ho ngo bwagaragaye cyane.

Ubwirakabiri bwuzuye butaha bwitezwe ku itariki ya 2 y’ukwezi kwa 7 mu mwaka wa 2019.

Byitezwe ko buzaboneka hejuru y’ibihugu bya Chili na Argentina, no hejuru y’amajyepfo y’inyanja ya Pasifika.

Igicucu cy'ukwezi (ahijimye) ubwo cyavaga muri Amerika - nkuko cyafotowe na Meteosat, ibiro by'ibyogajuru by'Uburayi 
Igicucu cy’ukwezi (ahijimye) ubwo cyavaga muri Amerika - nkuko cyafotowe na Meteosat, ibiro by’ibyogajuru by’Uburayi

BBC Gahuza


      

Tanga igitekerezo

-->