Muhanga: Hari abayobozi bakingira ikibaba abanyogosi bazwi nka WrongTurn

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 4/01/2021, Saa 11:03:21 Yasuwe inshuro 672

Abatuye mu murenge wa Muhanga ho mu kagali ka Nyamirama baravuga ko hari abantu bishyize hamwe barimo abasore, abagabo, abagore n’abana bitwaza imihoro ,inkoni n’amabuye bigabije ikirombe cyahoze gicukurwamo na Kompanyi ya Munsard bagacura mu buryo butemewe n’amategeko bukangiza ibidukikije ndetse n’imihanda.

Nizeyimana Innocent ni umukuru w’umudugudu wa Gahabwa mu kagali ka Nyamirama ni umukuru w’uyu mudugudu avuga ko mu minsi ishize iyi kampani yahagaritswe isabwa guhindura ibitanoze ndetse batangira kubikora baha akazi abagomba kuharinda ariko uyu mutwe wa WrongTurn uraza ukabirukankana ndetse ukangiza iki kirombe bakarekura isayo bayungururamo rikangiza umuhanda akongera ho babibwiye inzego zirimo Polisi, akarere n’umurenge bose bazi iki kibazo.

Yagize ati" Hano hari hasanzwe hakorerwa kompanyi ya Munsard iza guhagarikwa isabwa kunoza ibitari binoze batangira kubikora banashyiraho abagomba kuharinda ariko aba biyise WrongTurn baza bitwaje imihoro, inkoni ndetse bakarunda amabuye bagacukura barangiza bakayungurara bakarekura bikangiza umuhanda ujya ku gisoro hakuzura isayo ndetse n’inzego z’umutekano akarere n’umurenge barabizi neza gusa turifuza ko badufasha kubahashya kuko bimaze igihe kirekire".

Uwimana Clarisse yasabye kumuhishira ibimuranga ku mpamvu z’umutekano we avuga ko aba bacukura aha bamaze igihe ariko bafite abayobozi babashyigikira kuko badahari ibibazo batera biba byarabaye amateka kera kuko iyo baje turababona kandi murebe uko umuhanda wabaye kandi bawucamo.

Yagize ati"Iyo baza kuba badafite abayobozi babashyigikiye baba barabaye amateka kuko bamaze igihe bajujubya abacukuzi mu kazi kuko bavamo gato bagahita bajyamo bakicukurira bagateza isayo mu mihanda izengurutse iyi misozi icukurwamo aya mabuye mu gihe kigiye kuza ntizaba iri nyabagendwa kuko yamaze kwangirika".

Murenzi Jacques avuga ko yahawe akazi ko kurinda muri iki kirombe ariko aba biyise WrongTurn turaturanye turabazi nuko baryama ariko niyo mpuye nabo ntibashobora gutuma nihahira hariya dutuye baragukubita bakakwirukankana mbese nta mutekano dufite.

Yagize ati"Twaje turi bashyashya duhawe akazi ariko mvuka ahitwa Ryakarimira kandi aba turabazi turanaturanye , iyo mpuye nabo ngiye guhaha barankubita cyangwa nkirukanka kugirango batanyica kuko sinizeye umutekano wanjye".

Kagenga Thomas avuga ko mu minsi ibiri ishize haje Major Janvier ufite amashyamaba bangiza ndetse anahafite ikirombe ariko yaraje bamutera amabuye bakanavuga bati muzarasa umwe abandi tuzabicira hano.

Yagize ati"Ejo haje Major Janvier bamutera amabuye ahamagara DPC uyobora Polisi muri aka karere amubwira ko amufasha, ariko aba biyise WrongTurn bavuze ko niyo Polisi cyangwa Ingabo baza bazarasa umwe abandi nabo bakabica bityo rero aba bantu baduteye ubwoba".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhanga, Byicaza Claude avuga ko iri shyamba ryahoze ribamo abasirikare mu ntangiriro za 2020 ariko bavuyemo aba yirinze kubita WrongTurn yemeza ko inzego z’umutekano arizo zizabafasha kuko mu bihe bitandukanye bagiye bakora urugomo bakubita ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kiyoro ariko kompanyi isanzwe ihafite ishobora kongera gukora bityo ikaharindira umutekano nk’inshingano zayo.

Muri uyu murenge ndetse n’indi mirenge isanzwe ikorerwamo ubucukuzi hagenda havugwa abantu bacukura amabuye biyita amazina atandukanye harimo Misire, Wrongturn, ibihazi n’andi atandukanye kandi akanganye hagamijwe gutera ubwoba abarinzi bibi b’ibirombe bibarizwa muri aka karere ahenshi usanga hari na bamwe mu bayobozi babifiteho ibiganza bigatuma hibazwa ikibazo cyaho aya mabuye acukurwa mu birombe ajya kugurishirizwa n’uyagurisha bakaba banangiza ibidukikije n’ibikorwaremezo.

Mu minsi ishize ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu , Shyaka Anasthase yasuraga aka karere akaganira nabo mu gice cya Ndiza ku kibuga cya Horezo yasabye abayobozi kwirinda akaboko karerekare mu bisimu bicukurwamo no kwirinda kwakira indonke ariko hari amakuru avuga ko hari abarimo gukomeza kwijandika muri ibi babujijwe.

AKIMANA Jean de Dieu@rdn-Muhanga