Muhanga:Polisi n’Ibitaro bya Kabgayi bazanye igisubizo cyuko yanduye COVID-19 yamaze gushyingurwa

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 27/01/2021, Saa 14:47:08 Yasuwe inshuro 516

Ku gicamunsi cyo ku wa 26 Mutarama 2021 abaturage biganjemo abayoboke b’idini ya Islam bashyinguye mugenzi wabo witwa Mwumvaneza Abdou atabarwa nabo mu muryango we ndetse nabo bakoranaga ubucuruzi mu Kivoka ndetse akaba n’umuyoboke w’Idini ya Islam risanzwe rizwiho kudasibiza (kutaraza) uwapfuye.

Mwumvaneza Abdou ni umwe mubo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko bitabye Imana bazize COVID-19 mu ijoro ryahise ryo kuri uyu wa 26 Mutarama 2021 rishyira 27 Mutarama 2021.

Bamwe mubari ku itabaro batubwiye ko batabaye mugenzi wabo kuko yari inshuti yabo mu buzima busanzwe bityo batari bazi ikimwishe nubwo bumvaga ko yagize ibibazo byo kubura umwuka ndetse agapimwa COVID-19 inshuro zirenze imwe.

Bagize bati"Tukimara kumva ko mugemzi wacu twabana mu bucuruzi mu mujyi ko yitabye Imana twabajije bagenzi bacu baturanye nawe batubwira ko hari abantu benshi baje ku itabaro natwe dutabara mugenzi wacu watuvuyemo kandi twamenye amakuru yuko yapimwe COVID-19 inshuro irenze imwe basanga ntayo arwaye".

Mukandoli Djamilla afite imyaka 42 avuga ko mbere yo gutabara yabanje kubaza niba inzira ari nyabagendwa kuko abapfuye bishwe na COVID-19 bose batabarwa nabo mu muryango gusa maze asanga ko ariwe uhabura nawe ahitamo kuza gutabara nyuma yo kubwirwa ko ibipimo bamufatiye byerekanye ko ari muzima nta COVID-19 arwaye.

Yagize ati"Mbayeho imyaka myinshi ariko nabonye byinshi bibi birimo na Jenoside ariko mbere yo gutabara nabanje kubaza niba twemerewe gutabara kuko naketse ko yaba yishwe na COVID-19 kuko uyu mugabo yahuraga na benshi bitewe n’akazi ke ariko bambwira ko n’abandi bahari maze mpitamo gutabara dore ko bari bambwiye ko bamupimye bagasanga ntayo afite mbona ko ntabura gutabara".

Mwumvaneza Abdou warufite imyaka 51 yahuraga na benshi cyane bitewe nuko yarafite ishoramari ryo gucuruza ifu y’ubugari ndetse n’ibindi bitandukabye kandi byagutse kuko afite ibyuma bisya imyumbati,soya,amashaza ndetse n’amasaka bityo akaba yahuraga na benshi bakorera mu mujyi no mu nkengero zawo.

Abo mu muryango we bavuga ko batunguwe no kubona abashinzwe umutekano barimo Polisi n’abambaye imyenda itari iy’Akazi baza babaza niba uwapfuye yashyinguwe bityo baboneraho kutubwira ko basanzwe arwaye COVID-19 nyuma y’ibizamini byinshi byafashwe kuva yajya mu bitaro kugeza Imana imuhamagaye.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga,Kayitare Jaqueline yatangarije umunyamakuru wa TV1 ko haramutse hari uwahanduriye yakitabwaho ariko na none byemezwa n’inzego zibifitiye ubushobozi zirimo niz’ubuzima ni byiza ko twajya dutegereza amakuru izo nzego ziduhaye tukirinda amakuru agiye atandukanye nayo zatanze akomeza kandi yongera ho abantu bakomeza kwirinda iyi ndwara.

Yagize ati"Haramutse hari uwahanduriye yakitabwaho ariko na none ni byiza kwemeza amakuru yemejwe n’inzego z’ubuzima bityo nta wundi ukwiye kwemeza amakuru kandi abantu bakomeze kwirinda kuko kudakurikiza ingamba byabakururira kwandura no kwanduzanya".

Bamwe mu bacuruzi bakoranaga n’uyu witabye Imana batabaye bafite ubwoba bitewe nuko bumvise amakuru avuga ko uwo basezeyeho bakanatabara bumvise ko yishwe na COVID-19 nyuma yo kuva kumushyingura bakanabihera kubo babonye mbere bagiye bashyingurwa igihe babaga bishwe niki cyorezo kuko hazaga abantu mbarwa mu rwego rwo kwirinda kwanduza abasigaye.

Abaturanye n’uyu muryango wabuze umuntu bavuga ko nubwo inzego zirimo polisi n’ingabo ndetse n’umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi baje ejo ku gicamunsi nyuma yo gushyingura Nyakwigendera Nzeyimana Abdoul bazanye amakuru avuga ko yishwe na COVID-19 bitabujije abasura abasigaye gukomeza kugenderera uru rugo.

Nta gihe gishize Minisiteri y’Ubuzima biciye mu kigo gishinzwe ubuzima (RBC) gitangaje ko cyashyizeho gahunda yo gukurikiranira abanduye iki cyorezo mu miryango yabo ariko inzego z’ibanze zikaba zigenda buhoro kureba niba aba baba bagaragaweho kwandura bakurikiza amabwiriza

Gusa muri uyu mudugudu wa BITI hakomeje kuvugwa amakuru avuga ko haba hari imiryango yapimwe igasanganwa COVID-19 ariko kubahiriza amabwiriza bikaba byarayinaniye aho usanga bakigaragara mu bikorwa byabo bakora hakaba n’abacuruzi basanganwe iyi ndwara bakaba bakomeje ibikorwa byabo bya buri munsi.

Gusa hari andi makuru tugikurikirana ko inzego z’ubuyobozi z’Akarere n’Umurenge wa Nyamabuye zasabye ko uwatabaye wese agomba kwishyira mu kato hagamijwe kureba niba uwanduye agaragaza ibimenyetso bityo akaba yakurikiranwa atanduje abandi.

AKIMANA Jean de Dieu@rdn-Muhanga