Muhanga: Meya Kayitare yavuze ku bana bagaragara basaba abahisi n’abangenzi mu bice by’umujyi wa Muhanga

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 6/10/2021, Saa 17:13:54 Yasuwe inshuro 203

Hashize igihe kirekire mu mujyi wa Muhanga hagaragara abana benshi bato bari mu kigero cy’imyaka 4-9 basaba abahisi n’abagenzi amafaranga binagaragara ko bamwe muri aba baza gusaba bambaye imyenda y’ishuli.

Meya Kayitare agaruka kuri aba bana yavuze ko iyo umujyi urimo kwaguka (gukura) ugira ibindi bintu byinshi byiyongeramo ariko abo twabonye twagerageje kubasubiza mu miryango yabo bariko bakongera bakagaruka.

Yagize ati"Iyo umujyi urimo gukura hari ibintu byinshi bigenda byiyongeramo ariko twagerageje gufata bamwe muri bo tubashyikiriza imiryango yabo bari baravuyemo ariko nyuma ukongera ukababona mu mujyi bongeye kugaruka".

Akomeza avuga ko mu isuzuma ry’iki kibazo cy’abana benshi bagaragara mu mujyi wa Muhanga basanze impammvu bagaruka bituruka ku babyeyi batezutse ku nshingano zabo zo kurera abana babo neza ndetse hakaba abafite ubushobozi buke ariko hakaba n’abandi babyeyi bagurisha imitungo yabo bagasembera ndetse n’amakimbirane yo mu miryango.

Kayitare ati"Twararebye dukora n’isuzuma dusanga hari byinshi bituma aba bana bagaragara mu mujyi wacu hari byinshi bibitera nko kuba hari bamwe mu babyeyi batakita ku nshingano zabo zo kurera neza abana babo,ariko hari n’abandi bafite ubushobozi buke bwo kubitaho ndetse hakiyongeraho abandi bakubitana n’iterambere bakagurisha imitungo yabo bagatangira gusembera hakaba n’amakimbirane hagati y’imiryango y’abashakanye bigatuma abana bava mu miryango yabo bakagenda".

Ugiriwabo Assoumpta umubyeyi utuye mu mujyi wa Muhanga avuga ko aba bana bakomeje kwiyongera ariko hari imiryango ikwiye gufashwa kuko ubona ko n’akarere kadakurikirana iyi miryango ikennye cyane cyangwa ugasanga hari ababyeyi bakora ubucuruzi butemewe bafite abana bajya gusaba boherejwe naba babyeyi gito baguhurira nabo mu rugo barangije gucuruza.

Yagize ati" Hari imiryango myinshi ikwiye gufashwa kuko badafite ubushobozi ndetse bamwe mu babyeyi bakigishwa kwita ku nshingano zibareba zo kurera abana babo ariko usanga abenshi muri aba bana bakomoka ku babyeyi bakora ubucuruzi butemewe aho usanga abana bakurikira ababyeyi babo muri uyu mujyi ndetse hari n’abavuga ko boherezwa nabo ar nabo babinjiza mu busabyi bagahurira mu rugo nyuma yabwo".

Hashize igihe kirekire ubuyobozi bw’’aka karere buvuga ko bagiye gukurikirana bamwe mu babyeyi bata inshingano zabo ndetse hakaba n’abandi bavugaga ko hari bamwe mu babyeyi bohereza abana babo gusabiriza mu mujyi wa Muhanga ariko na none ubona ubuyobozi bufite intege nkeya mu guhangana n’ibi bibazo by’abana benshi biyongera muri uyu mujyi.

AKIMANA Jean de Dieu