Muhanga:Koperative IABM yashyize yishyura abahinzi bayigemuriye ibigori mu mezi 9 ashize

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 22/02/2021, Saa 10:21:26 Yasuwe inshuro 182

Hashize amezi asaga 9 abanyamuryango ba Koperative IABM igizwe n’abahinzi ndetse n’aborozi bakorera mu gishanga cya Makera bataka ko bategereje inyishyu y’amafaranga ku bigori bayigemuriye nayo ikabigurisha ku bandi bahinzi batandukanye.

Kuri uyu wa 19 Gashyantare 2021 nibwo aba bahinzi batangiye kuyahabwa ku biro bya koperative bakavuga ko byatinze ari babizi ko ubuyobozi bwabo bwabirebaga.

Mukandengo Domitila umwe mu bahinzi bakorera muri iki gishanga avuga ko byabagoye kubera gutegereza igihe kirekire bigatuma bajya mu madeni menshi ndetse no kohereza abanyeshuri ku ishuli bikabagora.

Yagize ati"Byaratinze cyane ariko nibura tubonye amafaranga yacu ariko twagiyemo amadeni menshi cyane kuko ubushobozi bwacu tubukura mu musaruro tuba twejeje".

Mugabo Aniceth avuga ko nubwo amafaranga yatinze yabateye kuyarya nabi cyane kuko amadeni yabaye menshi cyane,akomeza avuga ko ubutaha bikunze bajya babanza kubasobanurira neza kugirango babyumve neza.

Mukandoli Seraphine avuga ko nubwo bayategereje cyane ariko barimo gukatwa ku musaruro amafaranga menshi adasanzwe ndetse bakongera gukurwaho amafaranga y’ifumbire bakoresheje mu bihe bitandukanye.

Yagize ati"Twarayategereje aratinda cyane ariko nibura twayabonye gusa barimo kudukata amafaranga menshi arimo umusaruro angana n’igihumbi na magana atanu kandi bajyaga badukuraho 500 gusa kandi buri munyamuryango akongera gukurwaho amafaranga arenga 2500 hagamijwe kwishyura ifumbire yakoreshejwe mu bihe bitatu by’ihinga bahawemo ifumbire".

Iyi fumbire bishyuzwa ikomoka kuri nkunganire bagombaga guhabwa na leta ingana n’ikilo kimwe kuri ari imwe maze bo bakoresha ibiro bitatu kuri ari imwe bituma bishyuzwa miliyoni 12 n’ibihumbi 800 (12 800 000 frw).

Umuyobozi wa Koperative y’Abahinzi n’Aborozi ba Makera (IABM Makera), Ntamabyariro Jean D’Amour avuga ko ikibazo cy’itinda ryaya mafaranga ryatewe nuko ibi bigori bahinga bajyaga babiha ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (Rwanda Agriculture Board ) ariko ibabwira ko bajya babyigufishiriza bituma bagemurira uturere natwo dutinda kuduha amafaranga bituma atinda bityo rero bayabonye ayo twabashije kubona ndetse nabo twamaze kubaganiriza kuyo bazakatwa kunmusaruro no kwishyura ifumbire.

Yagize ati"Ibi bigori twajyaga tubiha RAB ikabitugurishiriza ariko yaduhaye ubwo burenganzira bwo kubyigurishiriza bityo tubiha uturere natwo tubiha za koperative zihinga ibigori batinda kuduha amafaranga bityo aya tubahaye ni ayabonetse bamwe bayabonye abandi nabo barayabona vuba".

Yakomeje avuga ko abavuga ko barimo gukatwa batazi amafaranga bakurwaho avuga ko bakurwaho umusaruro batatanze igihe bahingaga imboga ndetse bakongera gukurwaho amafaranga y’ifumbire bakoresheje mu bihe bitandukanye natwe twishyujwe n’akarere kandi twamaze gutanga miliyoni 4,300 000 mu mafaranga yu Rwanda.

Uyu muyobozi kandi yemeza ko amafaranga barimo guha aba banyamuryango agera kuri miliyoni 130 bishyuwe n’uturere tubereyemo ideni koperative yabo kandi nabo ntibashimishijwe nuko abanyamuryango bahora mu bibazo byinshi.

AKIMANA Jean de Dieu@rdn -Muhanga