Muhanga: Abadaso bashya 30 babonetse nyuma y’ikizamini cyakumiriwemo itangazamakuru

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 18/06/2021, Saa 17:19:20 Yasuwe inshuro 169

Urwego rwunganira akarere mu bijyanye no gucunga umutekano (Dasso) rwungutse amaboko mashya mu kizamini cyanditse n’imyitozo ngororamubiri giherutse gukorwa kuri sitade ya Muhanga maze hagakumirwa itangazamakuru.

Ni ikizamini kitigeze gitandukana cyane n’ibindi bizamini byagiye bikorwa hashakwa abakozi bo gusimbura bamwe mu bakozi bo ku rwego rw’akarere,imirenge n’utugali basabwe kwandika basezera ku kazi tariki ya 29 Mutarama 2020.

Abakozi 27 bo ku rwego rusanzwe ndetse 3 bagomba kuyobora abandi nibo bakoze ikizamini kuri sitade yaka karere hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Kuki itangazamakuru ryakumiriwe mu kizamini ?

Umwe mu bakoze ikizamini twabashije kuvugana nawe avuga ko nubwo yaje gukora ikizamini muri aka karere hakunzwe kuvugwa amanyanga mu itangwa ry’akazi ndetse no kwimika icyenewabo.

Yagize ati" Naje aha gukora ikizamini ariko abantu benshi baza mu bizamini bitandukanye bavuga ko hano utahafite umuntu ugusunika ngo akuvugire bidashoboka kuko hari abafite inshuti zabo zibafasha kubona akazi mu buryo butabagoye".

Murema Eugenie wahinduriwe izina avuga ko kuba itangazamakuru rikumirwa babibonera mu ndorerwamu yo kudashaka ko abanyamakuru babona bamwe mu bakoze ikizamini kuko binavugwa ko hari abatagikorera rimwe n’abandi.

Yagize ati"Mbona guhezwa kw’itangazamakuru ariho abantu bakwiye kwibaza ibirimo kuba kuko hari igihe baba bashaka gukora amanyanga kuko bijya binavugwa ko haba hari abadakora ikizamini mu bandi bakagihabwa ku ruhande bagatsindira ku manota yo hejuru bagahita ku bandi bakoze kuko hari n’abavugwa batigeze bagira na 25/50 ariko babona akazi baca ku bafite 45/50 bibonera akazi".

Iyo urebye ikizamini cyakozwe usanga abatanga amahirwe babihera uko basanzwe babana na bamwe mu babigiramo uruhare bigatuma hibazwa ko haba hari amanyanga arimo gukorwa.

Ni iki twiteze ku bakozi bashya (Dasso) ?

Aba bakozi bashya bitezweho kuzahura imikorere mibi ivugwa muri uru rwego ruvugwamo guhohoterwa na bamwe mu bakozi babashinzwe babaka ruswa ishingiye ku gitsina ndetse no kwimurwa uzira ko utigeze wubahiriza icyo uyu mukozi agusaba ngo umukorere.

Uyu mukozi kandi bivugwa yabwiye abasanzwe bari muri uru rwego rwa Dasso ko badateze kuzamuka mu ntera (amapeti)kubera ko bamwe muri bo bamusuzuguye bakanga kumwumvira icyo abashakaho.

Ndetse bamwe bahozwa ku nkeke ko batanga amakuru y’ibibakorerwa ku itangazamakuru ndetse n’ubu bakaba babwirwa ko bitazabagwa amahoro.

Aba bahawe akazi muri uru rwego giye kwinjirira mu makimbirane ari hagati y’abasanzwe ubwabo ndetse na bakozi babashinzwe no kubacamo ibice hagati yabo.

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru ntibyatworoheye kuvugana n’abayobozi b’akarere ngo bavuge kuri ibi bivugwa n’aba baza gukora ibizamini muri aka karere.

Igihe cyose tuzaba twabavugishije tuzabagezaho icyo babivuzeho.

AKIMANA Jean de Dieu