Kigali: Abakuriye amadini barasabwa kuba umusemburo w’Amahoro

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 11/11/2021, Saa 14:33:51 Yasuwe inshuro 38

Mu muhugurwa yahuje Abihayimana bibumbiye mu rugaga rw’Umusaraba w’Ikuzo rwa Mutagatifu Fransisko w’Asize ubarizwa muri Kiliziya Gatolika ugamije kubafasha kumenya uruhare rwabo mu kuba umusemburo w’amahoro aho bari hose.

Aya mahugurwa yabaye iminsi ibiri,akaba yaratangiye tariki ya 4-5 Ugushyingo 2021, muri iyo minsi ibiri baganirijwe ku ruhare rw’ibiganiro mpuzamadini nk’isoko nyayo y’amahoro arambye; abo bihayimana bahuguwe kandi ku buryo bwiza bwo kuganira no kubaha ibitekerezo by’undi kabone n’iyo byaba bidahuye nibyo ufite.

Nzabandora Donatien ni Umufurere w’Intumwa z’Umusaraba za Mutagatifu Fransisko w’Asize witabiriye aya mahugurwa yavuze ko yayungukiyemo kumenya guha agaciro umuntu wese kandi ko agomba kubahirwa imitekerereze ye cyangwa imiterere ye kuko ubudasa bugomba kuba umusingi nyawo w’ubuvandimwe.

Habamahirwe Joseph Umujyanama w’uwashinze Umuryango w’ Urugaga rw’Umusaraba w’Ikuzo wa Mutagatifu Fransisko w’Asize akaba n’umwalimu muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, ari nawe wateguye akanatanga aya mahugurwa; avugako gukemura amakimbirane mu bantu bisaba kuba umuntu azi kuganira neza kugirango bimufashe gutanga umusanzu we mu mahoro y’abatuye isi.

Yagize ati”Amakimbirane azahoraho ariko uburyo tuyitwaramo nibyo bitugira umuntu nyawe, kubaha ibitekerezo by’undi ntibivuze ko wabikunze ahubwo icy’ ingenzi ni ukumenya ko kudahuza ibitekerezo ari ibintu bisanzwe.

Ariko nibyo tugomba kugira uburyo bwiza bwo guha agaciro ibitekerezo by’undi kugirango tubashe kubaka sosiyete nziza irangwa n’amahoro no kwitoza gutega amatwi abakugana nabo mubana gusobanuza aho umuntu atumvise neza kuko ibyo bifasha mu kudakwirakwiza ibihuha bishobora kuba intandaro y’Amakimbirane".

Yongeraho ko ubusanzwe abihayimana ari ishusho igaragaza amahoro mu bantu bababona iyo ikaba impamvu yumvikana y’uko bagomba gukora ibishoboka byose kugirango babyaze umusaruro icyo cyizere bagirirwa maze bakiga neza uburyo bwo guha umwanya ibiganiro bigamije amahoro kandi bakagira imyumvire yagutse mu kubaha abantu batitaye ku budasa buriho harimo; idini,igitsina,igihugu, imyumvire ya Politiki n’ibindi maze bakemera ubudasa bibafasha kubaka ubuvandimwe.

Aya mahugurwa akaba yarahuje abafite amadini bahagarariye 20 bose bakaba baratahanye umugambi wo guhindura uburyo bwo guhuza abafitanye amakimbirane no kubereka ko badakwiye kubana mu makimbirane kuko uwabaye muakimbirane ntacyo ageraho akomeza kugwira.

AKIMANA Jean de Dieu