Kamonyi:Ibitare bya Mashyiga n’Ijuru rya Kamonyi bigiye gutangira gukorerwaho ubukerarugendo

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 11/10/2021, Saa 18:54:15 Yasuwe inshuro 126

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi,Tuyizere Thadee avuga ko mu minsi micye ibitare bya Mashyiga ndetse n’Ijuru rya Kamonyi bigiye gutangira gukorerwaho ubukerarugendo bwitezweho kuzamura ubukungu bw’aka karere.

Uyu muyobozi avuga ko hari ibyibanze byakozwe muri ibi byanya bisanzwe biganwa na benshi baba bagiye gusenga n’ibindi kandi n’abashoramari bazahakorera bamaze kumenyekana.

Yagize ati"Aha hantu harimo gutunganywa kugirango hatangire gukorerwa ubukerarugendo kandi tubwitezeho kuzazamura ubukungu kuko haba ku ibitare bya mashiga ho hari hasanzwe hari abahajya bakahasengera ndetse no ku Ijuru rya Kamonyi naho hari abamaze kuhahabwa kugirango bazahakorere".

Akomeza avuga ko ibi byanya byombi byiteweho gukorerwaho ubukerarugendo ndetse hakazatanga akazi ariko hari n’ahandi mu bitare bya Mpushi naho hatangiye gukoreshwa kandi abantu bajyayo bityo rero ni amahirwe kuba dufite ibi byanya abantu bajyamo bakaharuhukira haba abahasengera ndetse n’abandi bijyayo bagamije kwihimana n’imiryango yabo.

Yagize ati"Murabona ko hariya haba ku Ijuru rya Kamonyi no mu bitare bya Mashyiga aha hombi hitaruye umujyi ariko hari n’ibitare bya Mpushi ho harakoreshwa abahajya ni benshi ariko ni amahirwe dufite kuko abazajyayo bose bazaharuhukira ndetse abandi bazasenga ndetse n’abakora ubukerarugendo n’imiryango yabo bazahatemberera bishime".

Mu gutegura ibi byanya by’ubukerarugendo akarere ka Kamonyi kafatanyi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe itarambere (RDB) mu gushyiraho ibizifashishwa n’abazahagana ndetse hanashyirwaho imbago zo kwerekana aho bigarukira nubwo amafaranga agomba kugenda kuri ibi bikorwa bimwe birimo gukorwa.

AKIMANA Jean de Dieu