Kamonyi:Barasaba ko mu bitare bya Mashyiga hashyirwa ibikorwaremezo nk’Ahantu Nyaburanga (Amafoto)

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 5/01/2021, Saa 16:41:42 Yasuwe inshuro 244

Ibitare bya Mashyiga biherereye mu murenge wa Karama bikaba byaramaze gushyirwa mu bice Nyaburanga n’Ikigo cy’Igihugu k’Iterambere aha hakaba hakunze guhurira abantu benshi bajya kuhasengera bahita mu butayu ariko bakifuza ko hatunganywa abahagenderera bakabona aho guparika ibinyabiziga n’ibindi bikorwaremezo..

Ishimwe Gaudance avuga ko akunze kuza muri ibi bitare kandi ibyo yasabye Imana yarakimuhaye ariko akemeza ko COVID-19 yatumye hafungwa ariko akemeza ko hakwiye guhindurwa hagashyirwa ibikorwaremezo birimo amazi n’umuhanda bikajya byorohera abahagenda.

Yagize ati"Mbere yuko icyorezo cya COVID-19 kiza aha hakunze kwakira abantu benshi baza gusenga kandi nanjye nasabye Imana none yaransubije ariko barahafunze ariko bitewe nuko hakira abantu bavuye kure hakwiye gushyirwa ibikorwaremezo kuko niba hagendwa nta muhanda n’amazi n’ikibazo gikomeye".

Kwigira Felecien ni umuyobozi w’abamotari ku Kamonyi avuga ko yaje afite ibibazo abyereka Imana ahantu hiherere nkuko ijambo ry’Imana ribisaba avuga ko aha hantu ari ahantu hakunda kuza abantu benshi bityo hakwiye kwitabwaho hagashyirwa ibikorwaremezo byafasha abahaza kuhagirira ibihe byiza kurushaho.

Yagize ati"Aha haza abantu benahi kandi uwahasengeye arasubizwa kuko hariherereye kuko nanjye narasenze Imana iranyumva bityo rero hakunda guhurira abantu benshi bityo hakwiye kwitabwaho kugirango habyazwe umusaruro kuko ibikorwaremezo bizatuma abahaza baba benshi cyane kurushaho kandi ndabona byaranatangiye".

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi usanzwe ushinzwe iterambere ry’Ubukungu,Tuyizere Thadee avuga ko ibi bitare bya Mashyiga byamaze gushyirwa mu bice nyaburanga kandi bamaze no kwerekana imbibi zahajya hasurwa hazwi ariko hagomba kwitabwaho neza n’abahagana bakajyayo kuko bahakunze bagerageje kandi kuvugana n’abashoramari bahashyira ibikorwaremezo ntibaseta ibirenge baza kuko bahasanga byose.

Yagize ati"Dufite ahantu henshi harimo ibi bitare bya Mashyiga hakiyongeraho ibitare bya Mpushi batangiye kubikoresha kuko hari imigozi bamanukiraho hakaza naho twita ku ijuru rya Kamonyi naryo rikoreshwa nabajya gusengerayo ariko turacyarimo gushaka abashoramari kugirango baze bahakorere bitume abahagana baze batikandagira kuko bahafatira agafanta ndetse banahasange ubwiherero naho baruhukira maze abashoramari nabo batange akazi kubahaturiye".

Bivugwa ko ibi bitare byigeze gutwikwirwaho bagore babiri kubera gutwara inda cyera bitaga kubyara "Ibinyendaro" ariko kugeza ubu RDB yamaze kwerekana aho ibi bitare byagarukira hakitabwaho.

AKIMANA Jean de Dieu@rdn-Kamonyi