Batunguwe no kwifotozanya imashini bemerewe bataha ntazo bafite REB ivuga ko hari ibyo bari kongeramo

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 24/05/2021, Saa 16:18:19 Yasuwe inshuro 229

Shampiyona nyafurika y’imikino ya basketball(BAL) iri kubera hano mu Rwanda yahaye bamwe mu barimu bigisha mu mashuri atandukanye mu mujyi wa Kigali imashini(Laptop) mu rwego rwo kubafasha gukomeza gukoresha ikoranabuhanga mu kazi kabo ko kwigisha.

Nkuko byagaragaye ku mafoto hirya no hino mu bitangazamakuru bitandukanye aba barimu bagaragaye bifotoje bafite izo mashini mu ntoki ariko ngo nta nuwatahanye imashini nimwe ngo kuko ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze REB bahise babaka izo mashini bakazisubiza mu bubiko nyuma yo kwifotoza.

Nkuko ku ibaruwa ibatumira inabateguza ko bagomba kubanza kwipimisha Covid-19 bari babwiwe ko bazahita bahabwa mudasobwa zabagenewe bakazitahana, si ko byagenze kuko ngo nyuma yo kuzihabwa ku mugaragaro abarimu 10 bari bazihawe nk’ikimenyetso cy’ubufatanye hagati ya REB na BAL bongeye kuzisubiza.

Ibi ngo byatunguye aba barimu bari basazwe n’ibyishimo ko bakemuriwe ikibazo cy’ikoranabuhanga ngo kuko bari bazi ko bagiye kuzitahana iwabo bakajya bazifashisha mu kazi kabo ka buri munsi ko kwigisha.
Nkuko umwe mu bari bazihawe witwa Bernard ku rukuta rwe rwa Twitter, yatangaje kuri Twitter ko ngo izo mashini zari umwuka ko bazibahaye ngo bazifotorezeho nyuma bababwira ko bagomba kuzisubiza.
Yagize ati: Izo mashini zatanzwe mu mwuka, ni byiza kuvugisha ukuri, mwaduhaye imashini mudufotora amafoto nyuma mutubwira kuzisubiza.

Mu kumusubiza, ikigo cy’igihugu gishinze uburezi bw’ibanze REB bavuze ko mu byukuri aba barimu bahawe imashini gusa zikaba ziri mu maboko y’aba tekinitsiye ba REB bari gushiramo zimwe muri porogaramu zigenewe abarimu ko nyuma bazazibasubiza cyane ko bafite imyirondoro yabo ko bazazigezwaho ku mashuri bigishaho.
Gusa uyu mwarimu yakomeje avuga ko izi mashini niyo bazazibaha ko atari iy’umwarimu ku giti cye kuko ngo umwe mu bakozi ba REB yababwiye ko igihe umwarimu avuye ku kigo cyangwa akaba avuye mu kazi ko iyo mashini yahawe azagomba kuyisiga ku kigo.


1997niyoyita@gmail.com