Yego ni Bunani,none ngo mbyine nywe nezerwe ibiza bisenya ubudatuza n’abantu bacuruzwa?- Niyitegeka Gratien

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 1/01/2018, Saa 09:37:58 Yasuwe inshuro 94335

Mu buhanga asanganywe mu by’imivugo n’ibisigo ndetse n’ubundi bumenyi buhanitse mu by’ubuhanzi Niyitegeka Gratien benshi bita Sekaganda yahimbiye igisigo uyu munsi mukuru wa Bonane benshi bishimira bakimarayo, ariko we akaba yari agamije gutanga impanuro.

Iyi ni Bunani!!

Iminsi irahinduka 
Ku wa mbere ku cyumweru
Ibyo byo ni ibisanze 
Niko twabisanze
Bimeze nk’agahanze;
Amezi agahinduka
Mutarama mpaka Ukuboza
Si ndabona ukundi kwezi
Kwidumbukiza wenda

Ngo kwimure aya asanzwe;
Niko nabibonye
Ku myaka maze nk’iyi
Nta gishya ndabizi!
Ikibanza kirahenda
Ku isoko bikarenga
Akazi kakaba ingume
Inkwano igakosha
Icumbi ntibagabanya
Ifaranga ridukoloniza

Rikarushaho gukosha
Ibyangiza isi yacu
Bikaba byinshi umurundo
Urubura aho rutuye
Rugakabya gushonga
Ubushyuhe uko mbyutse
Ngo hiyongereyeho akantu
Uko nambara nacyeye
Niko nkena ku kayaga
Ibintunga bya kamere
Bigenda biba iyanga;

Ejo ni Bunani
Yego ni Bunani,None?
Ngo mbyine nywe nezerwe
Ni ukwizihiza ibiza

Bisenya ubudatuza

N’abantu bacuruzwa?

Ejo ni Bunani,
Nakuze numva amarozi
Abapfumu n’abacwezi
Abacuragura imiryango
Aricyo cyago gitinywa,
Icyaro ntazi imitezi
Mburugu itavugwa cyane!
Ngire ntya nce akenge
Marariya ibica bicika
Bwaki ibyimbya abana

Nyoberwa aho iteye ituruka
Iturubika abaziranenge,
Dodo n’ubuhuza
Ibishyimbo n’ibijumba
Wabihuza bikayihinda
Nti aho ubwo nta gahinda!
Ngire ngo njye kugimbuka
Bati witondere ubugimbi
Sida ni kabutindi
Bati kure iyo ikomoka
Irabica bigacika
Irabica irabiyogoza
Nabwo Bunani yarabaye

Yarabaye nyine

Hashyingurwa abazize Ebola!
Nkura koga ari ngombwa
Ngo ntajyarika ibirenge
Kubera amavunja
Nti nta keza k’umwanda
Umuntu ubaswe n’inda

Zimutera imigi mu myenda
Twabyize mu kinyarwanda
Zamuruma agasara!
None ndasirimutse 
Na siripa ku musambi
Na bote mu ngarani
Na ga mu busitani
Nizihize ubunani
Nywe ndye nsheze ncurange
Niko gukumira gukunjama

Ingingo mu ngiraangingo
Harya kubera gute?
Cyangwa ibinyama miragura
Bunani na Noheli
Ndimo disi ndabyinira
Ku musambi ushashe ku gisimu!
Nyine ni Bunani
Umwaka mushya waje
Mbyine ndywanya ibiyobyabwenge
Biyogoje urubyiruko

Cyangwa ndabyongera
Ngo mbone uko ndya abana
Bamwe mbanduze indwara
Nti nanjye siniyanze!
Yego ni ubunani..
Mbyinane agakingirizo
Cyangwa superimicide
Ngo ntasama iri joro
Natorotse mbeshye ababyeyi
Ko ari ijoro ryo gusenga
Nyuma y’amasegonda

Urusoro nkaruheka
Nkazasebera mu bantu
Ndutaye mu musarani?
Oya ni Bonani
Mbyine niyuha isukari
Nimfatwa na diyabeti
Ngire ndirimbe urwo mbonye?

Yego ni Bunani

Nywe mfingize rwose

Ntware ngonga ibyo mbonye

Mfashwe maze ntakambe

Nti ni umwaka mushya?

Yego ni Bunani 

Kuko namenye ubwenge

Nkaba mfashe gahunda 

Yo kurwanya isuri

Ku musozi aho ntuye?

Yego ni Bunani

Reka mbyinire ku rukoma

Kuko nzakora cyane

Ntakorera ku ijisho

Na bosi yambwiye!

Yego ni Bunani

Nzirinda kubeshya

Nsibe kubeshyerana

Nanjye kwanduranya!

Yego ni Bunani

Mucurange njye nzumve

Mbyine ntagamije kwirya

Kuko ubu mfashe ingamba

Zo kubaha gahunda

Uwo nahaye isaha

Simusebye mu bantu

Ati erega nabuze umuntu!

Ubu ni Bunani

Umwaka mushya muhire

Ntahuragura uwo nashatse

Ntahonyora uwanshatse

Nkibuka uko twahuye

Tuyemeza guhuza

Batamuhetse nta muzi,

Nti kera byari uby’umuranga

Ubu narirambagirije

None ni bunani

Icara ducoce ibiducamo kabiri

N’iwacu habe ibirori

Mpaka ingoma ibihumbi!

Ubu ni Bunani,

Ndabiririmba ntuje

Kuko uwo nakoshereje

Nikosoye akabibona

Roho nkaba nkeye!

Umwaka mushya muhire

W’impinduka zigaragara

Gahunda itari iyo mu magambo

Ibikorwa bikaba ingamba

Mbyifurije mwese

Ibindi ni ah’ubundi

Ubu ni Bunani!!!!!

By Niyitegeka Gratien 31/12 /2017


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Angeline   |   ku wa 30/04/2018, Saa 02:31

    Remarkable things here. I am very glad to peer your article.
    Thank you a lot and I am taking a look ahead to
    contact you. Will you kindly drop me a e-mail?

    Check out my website cheap silicone wristbands

  • 2

    Spencer Choate   |   ku wa 19/09/2018, Saa 04:16

    Thanks for finally writing about > Yego ni Bunani,none ngo mbyine nywe nezerwe ibiza bisenya ubudatuza n’
    abantu bacuruzwa?- Niyitegeka Gratien - Rwanda Daily News เครื่องชาร์จแบต12v

Tanga igitekerezo

-->