USA: Umunyeshuri yahaye umwalimu we amafaranga yo kumuyagira bitangaza benshi

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 25/02/2018, Saa 08:38:48 Yasuwe inshuro 563

Price Lawrence, Umwarimu wigisha ku kigo cya Highlands Elementary muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika, yanditse amagambo ku rukuta rwe rwa facebook avuga ukuntu Umwana yigisha yamuhaye amafaranga yari kuguramo Ice cream mu rwego rwo ku mwihanganisha dore ko yari yapfushije Sebukwe.

Ubwo uyu mwarimu yinjiraga mu ishuri, abana bakamubaza impamvu yari amaze iminsi ataza kwigisha, Umwarimu yabasobanuriye ko Umugore we yapfushije papa umubyara bityo ko yari ari hafi y’Umugore we. Akimara kubibabwira, abana byarabababaje bamwe batangira no kumwihanganisha.

Gusa uyu mwarimu yaje gutungurwa ubwo yari asohotse mu ishuri, umwe mu bana yigisha amufata mu ntoki amupfumbatiza amafaranga yari kuguramo ice cream nkuko uyu mwarimu yabyanditse ku rukuta rwe rwa Facebook.

Yaranditse ati” Nasohotse mu ishuri mbona umwana araje ampfumbatiza amafaranga arambwira ngo nyahe Umugore wanjye ko we uyu munsi atarya ice cream ko ngomba kuyaha Umugore wanjye akayifashisha mu gushyingura Data bukwe kuko nawe azi uko byabagoye mu gushyingura Se.”

Uyu Mwarimu yasoje agira inama abantu ko hari ibintu byinshi bagakwiye kujya bigira ku Bana.

Iyi nkuru Mwarimu yashize ku rukuta rwe rwa facebook, yakunzwe n’Abantu ibihumbi Magana abiri na mirongo itanu numwe, Abayisangije abandi ni ibihumbi birenga Magana abiri na mirongo itanu.
niyoyitadamour@gmail.com
Source:Foxnews


      

Tanga igitekerezo

-->