Uko wamenya Groupe Sanguin utiriwe ujya kwa muganga

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 14/02/2018, Saa 11:48:21 Yasuwe inshuro 1604

Bitewe n’imiterere y’amaraso y’umuntu, aribyo bita Groupe Sanguin (mu gifaransa) cyangwa Blood Group (mu cyongereza), abantu bashobora ndetse bakunze kugira imyitwarire (Comportements ) itandukanye. Amaraso rero arimo ibyiciro bine ari byo; A, B, AB na O

Abantu babarizwa muri groupe sanguin A

Ubundi ngo abantu bagira groupe A, usanga abakobwa n’abahungu ibibaranga ari bimwe twirengagije uburyo baremwe, aha rero ngo bakarangwa n’ibi bikurikira:
• Kuvugisha ukuri,
• Kugira umuhate wo gukora ibishya no gufasha abandi,
• Kumva vuba kandi ibyo bumvise bikabakoraho, mbese bakabitindaho babisesengura,
• Kuvuga make,
• Kugira ukwihangana muri bo
• Kuzuza inshingano bafite neza kandi vuba
• Kubika inzika,
• Guteza ubwumvikane buke cyangwa kwibikamo amakimbirane,
• Kutita ku bintu bimwe na bimwe yewe n’ibyangombwa,
• Gukunda kwihererana ibibazo byabo ubwabo bakumva bakwishakira umuti wabyo,
• Guhubuka ndetse bakanakomera cyane ku myumvire n’ibitekerezo byabo.

Abantu babarizwa muri groupe sanguin B

Ni abantu ngo barangwa n’ibi bikurikira:
• Bagira igikundiro,
• Ntibihanganira ibibazo,
• Bacika intege vuba kubera ibibazo,
• Barigenga mu byo bavuga no mu byo bakora.
• Mu rukundo ntibakunda rwaserera, uwo bakunze aba ari uwo n’iyo bahemuhemukiwe bagatana n’abakunzi babo birabagora cyane kubona abandi kuko gutangira guhinduranya inshuti uko bwije n’uko bukeye birabagora,
• Ntibakurwa kw’ijambo,
• Ni ba nyamwigendaho,
• Biroha mu bintu bitabareba,
• Baratekereza cyane ndetse bagahinduka nk’ikirere.
• Ku bakobwa usanga bakurura abagabo cyane
• Bakunda gukorerwa ubukwe iyo bakiri abakobwa kandi bakabiharanira ngo ariko iyo babaye abagore kurera abana ntibiborohera ngo ni byo bibavuna mu rugo,
• Usanga bakunda abagabo babo cyane ndetse bakabababarira cyane kabone n’iyo baba babaciye inyuma,
• Bakurikirana abagabo babo mu byo bakora byose.
Ku bagabo: Ngo usanga bavanga akazi n’urugo
• Iyo baciye inyuma abagore babo rimwe na rimwe birabababaza kandi ntibongera kuko baba babibona ko bakunzwe n’abagore babo.

Muri groupe AB

Abafite iyi groupe ngo bakunda kurangwa n’ibi bikurikira:
• Usanga ngo aba bantu wabagereranya n’ibirumira-habiri, ntiwapfa kumenya ibyo bakunda n’ibyo banga kuko ngo ibyo bakubwiye ko bakunda none ejo usanga babyanze, muri make ngo baba mu mpande ebyiri,
• Ntibazi gukomera ku byemezo byabo,
• Ngo bahisha ibyiyumvo byabo by’urukundo,
• Ikindi ngo berekana inyuma ko ari abanyabirori cyangwa ba mushyushya rugamba kandi imbere muri bo ari abantu b’abanyamahoro, ndetse batuje banacecetse, iyi myifatire yabo rero ngo usanga ihinduka bitewe naho bageze,
• Mu bibazo ngo iyo ntabwumvikane buhari ahanini nibwo bacika integer, ngo nta byemezo bafata iyo babona ibintu byakomeye.
• Mu rukundo ngo ntibashakisha inshuti cyangwa se abakunzi, ngo baba bumva bazizana mbega bumva batakwinginga cyangwa ngo bigore ariko nabwo iyo babonye abakunzi bababwira amabanga yabo.

Ku bagore cyangwa abakobwa bafite groupe AB
• Ngo usanga ari abatesi cyane,
• Bakunda kwacyira abashyitsi benshi,
• Bagakunda kwitirirwa abagabo babo madamu runaka bakoresheje amazina y’abagabo,
• Bakunda gukorana n’abagabo babo imirimo yose kuko baba bumva bakwibera hamwe igihe cyose.

Ku bagabo bafite iyi groupe AB

• Ngo baba bazi uruhare rwabo mu rugo bakamenya ibyo urugo rukeneye bakabikurikirana,
• Usanga banarangwa no kwicisha bugufi iyo bakoze amakosa bihatira gusaba imbabazi
• Mu kazi usanga ngo ari abantu bahora bavumbura ibintu bishya,
• Mu kazi nanone ngo usanga ari abahuza beza hagati y ’ababa bagiranye ibibazo,
• Bazi kwiga neza imishinga,
• Bazi gukemura ibibazo by’ingutu,
• Bamenyera vuba ahantu hose bageze n’uburyo bitwara
• Usanga banga abantu b’abanebwe, ku buryo ibyanze kurangira bahitamo kuba babyikorera bikarangira bikava mu nzira.

Abafite groupe 0
Abangaba barangwa n’ibi bikurikira:
• Ngo bakunda gukora kandi bagashyira ingufu mu kazi kabo,
• Bakagira guhangana n’abandi mu kazi,
• Bazi kuyobora ngo ikibi cyabo ni uburyo badakunda umuntu ubakosora ku bintu bibi baba bakoze.
• Abagore bo muri groupe 0 ngo baba bakunda gukora,
• Bakagira ukuri,
• Ntibatinya gukosora abagabo babo mu ruhame ariko kandi undi wabikora abikorera abagabo babo ntibumvikane.
• Iyo batandukanye n’abagabo babo ntibigera bongera gushaka ukundi bitewe n’urukundo bagirira abagabo babo.
Niba utazi groupe sanguine yawe, ushobora kugana icyigo icyo aricyo cyose gikusanya amaraso hanyuma bakagukorera icyo kizamini. Kirihuta, kandi ntigihenda. Ikindi kandi kwa muganga nabo babigukorera.

Ubuzima


      

Tanga igitekerezo

-->