Ubwonko bw’umugore bukora cyane kurusha ubw’umugabo-Ubushakashatsi

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 13/10/2017, Saa 08:14:34 Yasuwe inshuro 1604

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abagore bagira ubwonko bukora cyane kurusha abagabo.

Abashakashatsi bo muri Amen Clinics ho muri California bahujije ibimenyetso by’ubwonko bw’abantu byafatiwe mu mavuriro icyenda atandukanye bagarageza kwiga itandukaniro riri hagati y’ubwonko bw’umugabo n’umugore.

Mu nkuru dukesha urubuga world economic forum,abakoze ubwo bushakashatsi bavuga ko kugerageza gusobanukirwa itandukaniro ry’ubwonko bw’umugore n’umugabo ari ingenzi kuko bifasha kumenya uko ubwonko bwabo bombi uko bugirwaho bwitwara mu bibazo runaka.

“Abagore bakunze kwibasirwa n’indwara yo kwibagirwa ,guhorana agahinda,mu gihe abagabo atari ko bimeze. ”

Nk’uko byasohotse k’urubuga rwa Alzheim disease bagaragaje ko ubwonko bw’abagore bukora cyane ku rusha ubw’abagabo,ibyo bikabera mu gice cy’ubwonko bita prefrontal cortex,ni mu gice gishinzwe amarangamutima,mu gihe mu gice rw’agati cy’ubwonko gikorerwamo ubukangurambaga n’amashusho ku bagabo aricyo gikora cyane.

Umuyobozi w’ivuriro rya Amen Clinics avuga ati“Ubu bushakashatsi ni ingirakamaro kuko bidufasha kumenya itandukaniro ry’ubwonko bw’umugabo n’umugore kuko bifasha gusobanukirwa impamvu ubwonko butari ku murongo cyangwa se bujagaraye bukunze kwibasirwa n’indwara yo kwibagirwa.”

Abashakashatsi bakoresheje ibipimo by’ubwonko bw’abantu 119 ku bushake bwabo hamwe n’abandi bantu ibihumbi 26683 barwaye indwara zitandukanye z’ubwonko .

Bapimye amaraso atembera mu bwonko baje kubona abagore bagira amaraso menshi atembera mu gice cy’ubwonko kitwa prefrontal cortex kurusha abagabo,bisobanuye ko ari nayo mpamvu,usanga bakunze kwisanga ku bantu cyangwa kuganira ,ubufatanye ndetse no kwimenya ubwabo.

Ukwiyongera kw’amaraso atembera mugice cyitwa limbic mu bwonko bw’abagore bisobanura impamvu usanga bagira ubwoba,kuryagagura kwa hato na hato,no kumva batishimye no kwitakariza icyizere.

Twitter//jmukundente


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Uwineza Didier   |   ku wa 13/10/2017, Saa 10:26

    Inkuru zanyu ndazikunda

Tanga igitekerezo

-->