Ubwongereza: Leta yirukanye abagabo 2 basabiriza abaturage bayibera ibamba

Yanditswe na GATETE Eric Rafiki Kuwa 7/10/2017, Saa 08:05:26 Yasuwe inshuro 846

Ubuyobozi bw’umugi wa Bristol mu gihugu cy’Ubwongereza, bwasabye abantu babiri basabiriza kandi batagira aho baba aribo Glen Holland wimyaka 45 na Daniel Hist w’imyaka 46 kuva mu gace ka Clifton nyuma y’uko urukiko rutoye itegeko ryo kubirukana.

Si muri ako gace gusa birukanwemo kuko no mu minsi ishize bari birukanwe mu tundi duce tw’uwo mugi wa Bristol.

Nyuma y’uko icyo cyemezo gifashwe nticyanyuze bamwe mu batuye ako gace barimo n’abacuruzi baho maze biyemeza kwandikira inzego z’ubuyobozi bazisaba ko abo basabirizi bakemererwa kugaruka.

umugi wa Bristol

Umwe mu batuye ako gace witwa Susie Nott yagize ati “Aba bombi hashize amezi menshi mbazi ni abantu beza kdi ntibasahinda rwose.yongeyeho ati ntabugome bagira rwose sinjya na rimwe mbishisha cg ngo nkuke umutima iyo mbanyuzeho.Abantu benshi batuye aka gace ka Clifton barabazi ubanyuzeho wese baramusuhuza ndetse rimwe na rimwe turahagarara tukaganira nabo, kandi ndabizi sinjye jyenyine ubibona gutyo ahubwo ni abantu benshi batuye aha.”

Ubuyobozi bw’umugi wa Bristol bukaba bwarakiriye itegeko ry’urukiko ryo guhagarika Holland na Hist bakababuza kwegera abantu bagamije kubasaba.
Izi nshuti zombi zirukanwe muri aka gace zitagiraga aho ziba zirariga munsi y’igiti cy’umuzabibu.

Uyu mugabo witwa Holland yabuze aho aba umwaka ushize nyuma y’uko se na mukase bose bitabye Imana naho mugenzi we Hist we akaba yari amaze imyaka 15 yibera ku muhanda.

Aba bagabo bavugana n’ikinyamakuru cya Metro dukesha iyi nkuru bakibwiye ko bajyanwe mu rukiko bagacibwa amande y’a ma euro 2500.

Holland ati “Byaradutunguye ndetse biranatubabaza kuko bazanye impapuro batwizeza ko arizo kudufasha naho zari izo kutwirukana baturenganya kandi rwose ntawe tubangamira nta n’amahane duteza.”

Naho umuvugizi w’umugi wa Bristol we yagize ati “Gusabiriza ni umuco mubi ndetse ni n’icyaha kuko gusaba bigira ingaruka mbi kusaba ndetse no kuri sosiyete muri rusange bityo rero dukwiye kubirwanya.”


      

Tanga igitekerezo

-->