Telefoni ngendanwa ,ikimenyetso simusiga kikugaragariza ko umukunzi wawe akubeshya

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 4/12/2017, Saa 17:30:54 Yasuwe inshuro 1350

Telefoni ngendanwa zigira umwanya munini mu gusenya inkundo z’abantu nubwo zishobora no kubaka zikoreshejwe neza mu buryo bukwiye kandi mu gihe cyiza.

Hari ubwo rero uzabona urikumwe n’umukunzi, afate telefoni ayishyire kure, nahamagarwa muri kumwe ntapfe kwitaba, nanitaba ajye kwitabira hanze cyangwa mu bwiherero, wenda se nanitabira imbere yawe ubone atisanzuye.

Nyamara mwatanduka ukabona rwose yitaba bwangu, iki nacyo ni ikimenyetso cy’uko hari ibyo agukinga kandi atakikwizera.

Ikindi kizakwereka ko umukunzi wawe adatewe impungenge no gutandukana na we ni ibi bikurikira:

Kunegura buri icyose ukoze cyose

Iyo unegura cyangwa ukanenga buri gikorwa cy’umukunzi wawe uba urimo kumuca intenge kandi uba urimo kumuhindura mubi.
Kunenga buri gihe ntugire icyo ushima bimutera ipfunwe urukundo.

Kuzura akaboze

Iyo uhora ugarura amakosa yarangiye ntabwo uba woroshya ubuzima bw’uwo mukundana.

Nta muntu wishimira ko uhora umucyurira ibyahise, ibyo bituma agabanya ku gukunda no gusabana. Kandi bigaragaza ko utamubabariye by’ukuri.

Kutubahana

Hagati y’abakundana haba kanewe ubwubahane, buri wese akubaha mugenzi we. Kubaha ni ikirungo nyamukuru mu mibanire y’abantu bose cyane cyane abakundana.
Iyo utubaha uumukunzi wawe nawe biramunanira gukunda umuntu utamuha agaciro.


      

Tanga igitekerezo

-->