Si byiza gukoresha udushusho tw’amarangamutima(emoji) mu bijyanye n’akazi

Yanditswe na Kuwa 9/10/2017, Saa 13:23:27 Yasuwe inshuro 1447

Mu bushakashatsi buherutse gukorwa na kaminuza ya Haifa na Amsterdam University bwagaragaje ko kohereza ubutumwa bujyanye n’akazi burimo ibimenyetso by’amarangamutima (emoji) abo mukorana bagufata nk’udashoboye bukanagira inama ababikora kubihagarika.

Emoji ni amashusho akunze gukoreshwa agaragaza amarangamutima y’umuntu,abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane ,nibo bakunze kuzikoresha nko mu gihe wishimye ukoresha agashusho kagaragaza ko wishimye waba ubabaye ugakoresha akagaragaza ko uri kurira.

Nk’uko abakoze ubwo bushakashatsi bakomeza kubivuga mu gihe ugiye kohereza ubutumwa abo mukorana cyangwa abakiriya bawe ukwiriye kureba icyatuma bakomeza ku kwiyumvamo ntibakwinubire,ibi rero niho bakugirana inama kwirinda gukoresha emoji kuko bikugabanyiriza icyizere abo mukorana ntibishimire kongera kugusangiza amakuru.

Ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bantu 549 bo mu bihugu 29 bitandukanye.

Bumwe mu bushakashatsi bwakorewe kubitabiriye iryo suzuma,basabwe gusoma ubutumwa bujyanye n’akazi kuri imeyili (email) buvuye ahantu hatazwi basabwa gusuzuma ubushobozi n’uko uwo muntu yiyumva.

Abakoreweho ubushakashatsi bose bakiriye ubutumwa bumwe ariko bwose bwari bugizwe n’amashushusho aseka (smiley emojis)basabwe gusubiza ubwo butumwa nabo bohereza ubutumwa bucye burimo bene ayo amshusho.

"Ibisubizo twabashije kubona bya mbere ni uko,gukoresha ubutumwa bugizwe n’amashusho agaragaza amarangamutima bitongera uburyo umenya ikintu ahubwo bituma amatsiko wari ufite agabanyuka " Dr. Ella Glikson

Mu gihe hatazwi uwohereje ubutumwa bugizwe nayo mashusho agaragaza amarangamutima abakoreweho ubwo bushakashatsi bagaragaje ko ari igitsina gore cyohereje ubwo butumwa.

Mugihe uganira ku bijyanye n’akazi cyangwa ibindi wifuza kumenya si byiza gukoresha bene ayo mashusho, kuko nyiri kuyohererezwa abona ko uri ntakigenda.
Tw//Jmukundente


      

Tanga igitekerezo

-->