Nta rukundo hagati yawe n’uwo wita umukunzi niba bimeze bitya

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 26/01/2018, Saa 11:27:33 Yasuwe inshuro 1027

Ibi ni bimwe mu bimenyetso byakwereka ko nta rukundo ruri hagati yawe n’uwo wibeshya ko mukunda.

Gushimagiza umukunzi wawe mu gihe muri kumwe gusa.

Ikizakwereka ko uri mu rukundo rw’agahararo ni uko uzasanga umuntu mukundana akurata akakuvuga neza ari uko muri kumwe ariko mwatandukana akaba atakwemera ko munaziranye kandi mu gihe muri kumwe akakwemeza ko uri uwa mbere mu buzima bwe, ibi abikora kubw’indonke aba agukeneyeho nazibona cyangwa akazibura azagenda.

Kugira inshuti ku ruhande y’agateganyo kandi ufite uwo mukundana

Iyo ufite umuntu ukunda by’ukuri ntabwo ujya utekereza ibyo kujya gushaka inshuti ya kabiri kuko uba wamaze kuva mu mahame agenga urukundo rw’ukuri. Kuba washatse indi nshuti ku ruhande bivuze ko uteganya ko isaha n’isaha uwo mukundana mwashwana ugahita wisangira uwa kabiri, aha urajarajara kuko nta rukundo nyakuri ufite. Urakundana urw’agahararo.

Guca inyuma uwo ukunda.

Iki ni ikimenyetso simusiga kikwereka ko uwo ukunda umukunda urw’uburyarya kuko nta na rimwe uzaba ukunda umuntu ngo wumve ugize irari ryo kuryamana n’undi muntu, iyo ubikoze ntakabuza uba uri kure y’urukundo rw’ukururi na we urakundana urumamo/urw’agahararo.

Ibi bimenyetso tuvuze niba biguhuriyeho umenye ko wibereye mu rukundo rw’iraha , icyiza ni uko wafata umwanzuro muzima ukareka gutakaza umwanya wawe.


      

Tanga igitekerezo

-->