Niba uterwa ipfunwe n’inzara zawe zavuyemo wakora iki?

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 27/08/2018, Saa 09:03:37 Yasuwe inshuro 1271

Inzara ni ingenzi kuko zituma nyirazo agaragara neza mu bandi. Ubundi umuntu agira inzara 20 ;ni ukuvuga iz’ibirenge 10 n’iz’intoki 10.

Inzara zigomba gufatwa neza kugirango zitangirika kuko iyo zangiritse ni gake cyane umuntu yongera kugira iz’umwimerere nk’uko byahoze mbere.

Iyo inzara zakutse cyangwa zarangiritse bikunze gutera isoni bamwe mu bantu ku buryo usanga bagira ipfunwe ryo kujya mu bandi ngo babe bazigaragaza.

Rwandadaily News yaganiriye na benshi mu bakutse inzara ku mpamvu zitandukanye,badutangariza ko « bumva batagera ahari abantu benshi niba bibasaba gukuramo inkweto cyangwa se kuzigaragaza. »

Icyakora hari ababa bavuga ko babimenyereye bumva ko nta kundi byamera.

Ni iki gishobora gutera ukuvamo kw’inzara ?

Hari indwara zizwi zateza ukuvamo kw’inzara. Izo ndwara ni ;Onychogryphosis,onycholysis,onychomycosis,onychodystrophy na onychocryptosis.

Izi ndwara zose zishobora gutuma inzara zivamo. Gusa hari n’izindi mpamvu zatera kuvamo kw’inzara, nk’impanuka, gusitara, kurwara ibisebe hafi y’urwara n’ibindi.

Hari n’indwara z’umubiri umuntu ashobora kurwara bigateza inzara kwangirika. Zimwe muri zo ni Indwara y’umutima n’ibihaha cyangwa Ibura ry’amazi mu mubiri.

Iyo urwara rwavuyemo rwasimbuzwa ?

Rwandadaily News yegereye umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda Brigitte Tuyishimire wiga ubuganga mu mwaka wa 4, maze atubwira ko hari uburyo bwo gusimbuza inzara zavuyemo ariko ngo ubwo buryo ntiburagera mu Rwanda.

Yagize ati : « Hari uburyo bwitwa Keryflex bugamije gusimbuza inzara ziba zarangiritse mu buryo bunyuranye, zaba izavuyemo,izirasiye(zahinduye ibara) cyangwa se zikaba zitakibereye ijisho. »

Tuyishimire Brigitte, Umunyeshuri wiga Medecine muri Kaminuza y’u Rwanda

Brigitte yongeraho ko ubu buryo butuma urwara rusa neza neza nk’aho ari umwimerere kandi rukaba rusa neza n’izindi nzara zitagize ikibazo.

“Birashoboka kandi birakorwa” Uko ni ko Brigitte abivuga. Yongeraho kandi ko mu gihe uhuye n’ikibazo cy’inzara, usabwa kwegera muganga uvura uruhu(dermatologue) cyane ko indwara nyinshi bifitanye isano zavurwa zigakira.

Inama zo gufata inzara neza ni izihe?

Brigitte agira inama abantu kwita ku nzara zabo bazigirira isuku. Kuzica ugakoresha ibikoresho byabugenewe bityaye kugirango bitakuviramo guca urwara nabi rukazamo za infection.

Ikindi kirazira kuruma inzara nk’uko benshi babigenza iyo bari kuzica.

Abagore bajya mu ma salon bagirwa inama yo kujya mu bafite ibyangombwa by’akazi kuko ari bo babacira inzara neza ,ntibagutere udusebe duto kuko ari two mbarutso ya infection.

Niba hari indi ndwara wifuza ko twazakubwira mu yindi nkuru yandike muri comment cyangwa utwandikire kuri rwandadailynews@gmail.com.

By M.Cox


      

Tanga igitekerezo

-->