Mexique: Umugabo munini ku isi agiye kubagwa ngo barengere ubuzima bwe

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 10/05/2017, Saa 10:41:35 Yasuwe inshuro 863

Juan Pedro w’imyaka 32 y’amavuko, agapima ibiro 600 kandi akaba anafatwa nk’umuntu wa mbere munini ku isi, abaganga bahangayikishijwe n’imibereho ye, akaba ari nayo mpamvu agiye kubagwa.

Impungenge z’imibereho ya Juan Pedro ngo yatumye abaganga b’inzobere bafata icyemezo cyo kubaza gukora ibizamini bihagije ku buzima bwe ngo kuwa 9 Gicurasi barebe niba aramutse abazwe mu rwego rwo kugabanya ibiro bye nta kibazo cy’ubuzima yagira.

Kuri uyu wa 9 Gicurasi akaba agomba kujyanwa mu bitaro bizobereye kubaga ngo akorerwe ibindi bizamini ariko ngo kuva yagera mu maboko y’abaganga amaze gutakaza ibirpo 175 nyuma yo guhabwa ubuvuzi bw’ibanze.

Juan Pedro kugeza ubu akaba ashimira abaganga bakomeje ku mwitaho, akavuga ko igishoboka gukorwa barakinkoreye, haba mu bihe bitambutse ndetse kugeza ubu. Akaba ashimira kandi abaganga bose bakomeje kumwitaho, akavuga ko bitoroshe kuba umuntu afite ibiro 600 akaba amaze gutakaza ibiro birenga 175.

Kugeza ubu bakaba bamaze kubaga agaheha ko mu rwungano ngogozi kanyunyuza intungamubiri ngo bakabaganyirize ubushobozi, kuko basanze ari bwo buryo bushoboka bwamufasha kugabanya ibiro.

Ishami ry’umuryango w’abibimbye ryita ku buzima OMS ritangaza ko igihugu cya Mexique kiri mu bihugu ku isi byibasiwe n’indarwa y’umubyibuho ukabije.

Ni inkuru dukesha France 24


      

Tanga igitekerezo

-->