Menya Ibintu 5 bigaragaza akamaro k’avoka

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 29/09/2017, Saa 22:17:37 Yasuwe inshuro 5059

Avoka ni zimwe mu mbuto zuzuyemo intungamubiri nyinshi umubiri ukenera mu rwego rwo kurwanya indwara zitandukanye nkuko tugiye kurebera hamwe ibintu bitanu bigaragaza akamaro k’avoka.

Nk’uko urubuga healthiestfoods.co.uk rubigaragaza avoka ifasha kugabanya ibiro ,kugira uruhu rwiza ndetse bikanagabanya ibyago byo kurwara indwara zugarije isi harimo indwara yi gisukari(diabete) umutima na kanseri.

Avoka ni isoko nziza kuri antioxidant carotenoids igizwe na alpha-carotene, betacarotene, beta-cryptoxanthin, lutein na zeaxanthin bifasha uturema ngingo mu kurwanya ibishobora gutera kanseli

Alpha-carotene igaragara by’umwihariko mu kurwanya kanseli ,ubushakashatsi bugaragaza ko ufite alpha –carotene nyinshi mu maraso ye ,hari ibyago bicye cyane byo gupfa yishwe na kanseli ndetse n’umutima mu gihe kiri hejuru y’imyaka 14,ubushakashatsi bwagaragaje ko avoka kandi ifasha guhangana ni bitera kanseli yibere ikaba ikungahaye kuri vitamin c na E igizwe ni birwanya kanseli.Vitamin C kandi irimo ibirwanya kanseli y’urwagashya ,igifu,n’ibihaha.

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko iyo umubiri ubuze vitamin E ihagije bishobora gutera kanseli y’ibere cyane ku bagore.

Avoka ikungahaye ku bintu bituma uruhu rusa neza ndetse rukagaragara neza ,igahangana ni bituma uruhu rugubwa nabi rukakurya ,ikaba inarwanya iminkanyari igaragara mu maso.

Ku mafunguro abantu barya iyo habuzemo mineral potassium bigira ingaruka mbi ku mubiri w’umuntu kuko ariho usanga hatangiye kuvuga ingaruka y’umuvuduko w’amaraso uri hejuru bikurura indwara y’umutima ndetse n’impyiko.,avoka akenshi usanga ikungahaye kuri potasiyumu kurusha imineke,ni ikiribwa cyiza ku badafite umuvuduko w’amaraso no ku barwayi b’impyiko n’umutima.

Avoka ni ikiribwa cy’ingezi ku bagore batwite ,kuko igerageza kongera amaraso Avoka kandi igaragaramo Vitamine B, ifasha umwana mu kuvuga adafite ubumuga ,abaganga bakunze kugira inama abagore gufata folic acide (vitamin igaragara mu mboga rwatsi zigaragaramo avoka)mbere yo gutwita na nyuma yaho.

Avoka kandi ikungahaye kuri vitamin K ifasha abagore batwite ndetse n’abana bazabyara,ikanafasha mu guhagarika kuva kwa maraso ku bana bavutse.

Mu gihe habaye ho ikibazo cyo kujya ku bwiherero, ntibigende neza bimwe bakunze kwita constipation mu rurimi rw’amahanga, mu Kinyarwanda bita impatwe avoka ituma igogora rigenda neza mu gihe wahuye nicyo cyibazo.inagabanya ibyago byo kwandura kanseli yamara.

Tw//@jmukundente