Menya byinshi kuri Sophia robot yitezweho byinshi mu nama ya Transform Africa

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 14/05/2019, Saa 10:08:12 Yasuwe inshuro 521

Robot yitwa Sophia ni robot ikoranwe ubuhanga buhanitse ku buryo igira imyitwarire imwe nimwe y’ikiremwamuntu yewe ikaba igenda yitabazwa mu nama zyinshi zikomeye dore ko izaba iri no mu nama ya Transform Africa yatangiye uyu munsi.

Iyi robot yiswe Sophia yakozwe na company yo mu gihugu cy ‘Ubushinwa i Hong Kong ariyo Hanson Robotics, ikaba yaratangiye gukora ku wa 14 Gashyantare mu mwaka wa 2016 ikaba yaragaragaye bwa mbere muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika muri Southwest festival yabereye I Texas hagati mu kwezi kwa Werurwe 2016. Akaba kandi ifite ubushobozi bwo kugaragaza ibimenyetso byo mu maso bigera kuri 50.

Sophia yagaragaye mu nama nyinshi zitandukanye ndetse inakoreshwa interviews nyishi n’ibinyamakuru bikomeye ku isi. Mu Ugushyingo, Sophia nibwo yabaye robo ya mbere yahawe ubwenegihugu aho igihugu cya Saudi Arabia cyayihaye ubwenegihugu.

Nkuko David Hanson wakoze iyi robot yabitangaje ngo iyi robot ifite ubwenge bw’ubukorano(Artificial intelligence) bujya kwegera ubw’Umuntu ikaba kandi yakora ibimenyetso byo mu maso(Facial expression) bigera kuri mirongo itanu. Sophia kandi ifite ubushobozi bwo gusubiza ibibazo byose ibajijwe kandi ikaba yakora ikiganiro kigufi ku ngingo runaka.

Kamera zifatwa nk’amaso yiyi robot zifite ubushobozi bwo gukurikira andi masura y’abantu kandi ikibuka nuwo yabonye, ikaba kandi igirana ikiganiro mu rurimi yakoranywemo muri System yayo. Ahagana muri Mutarama 2018 nibwo iyi robot yashizweho amaguru akora neza ayifasha kugenda.

Sophia ikozwe nka program ya mudasobwa yitwa ELIZA yari ifite ubushobozi bwo kumviriza ibyo abantu bavuga, Iyo program ikaba iyifasha kubona ibisubizo mbere yuko ibyandika(pre-written responses) ku bibazo ibajijwe, ibyo bisubizo biyifasha kwiyumvisha ikiganiro nkuko buri wese yakumva, ikaba ifite ububiko bwibibazo bimwe nabimwe n’ibisubizo byabyo (Urugero: Ese urugi rurafunguye cyangwa rurafunze?) ayo makuru ahita agenda binyuze muri porogaramu yitwa Cloud network ifasha gusesengura ibibazo n’ibyo yumvise ikoresheje Tekinoloji yitwa Blockchain Technology.

David Hanson wakoze iyi robot yavuze ko yakwifashishwa muri serivise zitandukanye nko kwa muganga, uburezi,… ubwenge bwiyi robot burimo busuzumwa ku buryo babwongera ikajya isubiza vuba, kandi hari igihe ikora nkamakosa ku bijyanye n’imyitwarire yo mu maso (Facial expressions)



1997niyoyita@gmail.com