Menya bimwe mu byaranze italiki ya 13 Nzeri mu mateka

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 13/09/2019, Saa 14:51:08 Yasuwe inshuro 64

Uyu ni umunsi wa 5 w’icyumweru, taliki ya 13/9 Nzeri mu kinyarwabnda. Ni umunsi wa 256 w’umwaka. Hasigaye iminsi 109 ngo umwaka urangire.

Dore bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka y’Isi

1943: Chiang Kai-shek yatorewe kuba Perezida w’igihugu cy’u Bushinwa.

1948: Margaret Chase Smith yatorewe kuba umusenateri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, uyu niwe mugore wa mbere wagiyeye mu nteko ishinga amategeko by’umwihariko umusenateri wa mbere w’umugore.

1956: Kompanyi ya IBM ikora ibijyanye na za mudasobwa yashyize ahagaragara icyo bita disk storage ikoreshwa habikwa inyandiko n’andi makuru. Iyi disk storage yari RAMAC 305.

1989: Muri Afurika y’Epfo habaye imyigaragambyo ikomeye yo kurwanya ivangura rishingiye ku ruhu yiswe anti-Apartheid, iyi myigaragambyo yari iyobowe na Desmond Tutu.

1993: Yitzhak Rabin wari Minisitiri w’Intebe wa Israel yahuye na Yasser Arafat wayoboraga ishyaka ya PLO (Palestine Liberation Organization) bahuriye mu biro by’umukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo hashyirwaga umukono ku masezerano yemereraga Palestine kwigenga.

2008: Mu Buhinde, muri New Delhi hibasiwe n’ibitero bya bombe byahitanye abantu 30 ndetse abandi 130 barakomereka.

Bamwe mu bavutse uyu munsi y’Isi

1877: Stanley Lord, wari umuyobozi w’ubwato bwa SS California mu ijoro ubwato bwa Titanic burohama.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi mateka y’Isi

1946: havutse William Watt wari umuvugizi wa Australia.

Kubafite imyemerere gatulika uyu munsi kiliziaya irizihiza mutagatifu Aimé, Lidoire, Marcellin na Maurille.

Umunsi mwiza kuri mwe mwese mwizihiza bazina bznyu batagatifu. Namwe abateze amatwi radio salus mbifurije umunsi mwiza.