Menya amasomero 5 akomeye ku Isi

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 1/11/2017, Saa 08:25:28 Yasuwe inshuro 808

Mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira, hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe amasomero(libraries) yo mu bigo by’amashuri ku isi yose.

Uyu munsi washyizweho bwa mbere mu mateka n’Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe Amasomero yo mu bigo by’amashuri mu mwaka wa 1999.

Ukaba wizihizwa henshi ku wa Mbere , mu cyumweru cya kane , buri kwezi kwa Cumi mu bice bitandukanye by’isi,nubwo hari n’ahandi wizihizwa ku yindi minsi y’Ukwezi kwa Cumi bitewe n’ingengabihe z’amasomo.

www.rwandadailynews.com iragaruka ku masomero 5 ya mbere manini ku isi. Mu gutegura uru rutonde tukaba twagendeye ku mubare w’ibintu aya masomero abitse birimo, amajwi, amafoto, inyandiko, ibitabo n’ibindi.

Ku mwanya wa 5, turahasanga isomero ryo mu gihugu cy’Uburusiya. Iri somero ryitwa “Russian State Library”, riherereye mu mujyi wa Moscow. Ribitse inyandiko n’ibitabo bibarurirwa muri miliyoni 44 n’ibihumbi 400, rikaba rikoresha abakozi bagera ku 1972.

Ku mwanya wa 4, haza“New York Public Library”, isomero dusanga muriLeta Zunze Ubumwe z’Amerika, rikaba riherereye mu mujyi wa New York. Ribitse inyandiko n’ibitabo bigera kuri miliyoni 53 n’ibihumbi 100, rikaba rikoresha abakozi bagera ku bihumbi 2937.

Umwanya wa 3, uzaho isomero ryo mu gihugu cya Canada, riherereye mu mujyi wa Ottawa,ari ryo “Library and Archives Canada”. Ribitse inyandiko n’ibitabo bigera kuri miliyoni 54, rikaba rikoresha abakozi bagera kuri 874.

Umwanya wa 2, uriho isomero na none ryo mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, riherereye mu mujyi wa Washington ,D.C. Ryitwa “Library of Congress”, ribitse inyandiko n’ibitabo bigera kuri miliyoni 164, rikaba rikoresha abakozi 3149.

Ku mwanya wa mbere w’amasomero manini ku isi, haza isomero ryo mu gihugu cy’Ubwongereza, riherereye mumujyi wa London, Ryitwa “British Library”.Iri somero ribitse amajwi, amafoto, inyandiko, n’ibitabo bikabakaba miliyoni 170 byose, rikaba rikoresha abakozi bagera ku 1977.

Ku mugabane w’Afurika, isomero ryanamenyekanye cyane ku isi kandi rikomeye ni Library of Alexandria, riherereye mu gihugu cya Misiri. Naho mu karere u Rwanda ruherereyemo, isomero rinini ni iryo mu gihugu cya Kenya,ryitwa Kenyatta University Library.

top5ofanything.com
thebestcolleges.org

@rukundoe4@gmail.com


      

Tanga igitekerezo

-->