Imijyi 10 ya mbere mu kwinjiza agatubutse kavuye kuri ba mukerarugendo

Yanditswe na Kuwa 10/10/2017, Saa 12:59:54 Yasuwe inshuro 1408

Ubukerarugendo ni kimwe mu byinjiriza ibihugu bitandukanye amafaranga menshi aho usanga ikirusha ibindi ibyiza nyaburanga kiba kinabirusha kwinjiza amadovise.

Tugiye kurebera hamwe imijyi yinjiza amafaranga menshi bivuye mu gusurwa cyane na ba mukerarugendo bakayisigira amafaranga menshi.

Dubai ni ikimenyetso cy’umujyi uhiga indi mu gutera imbere biturutse ku mafaranga bamukerarugendo bahakoreshereza mu ijoro rimwe ,umwaka ushize muri miliyoni zisaga 14 basuye uwo mujyi bakoresheje asaga miliyari $28.5 y’amadorari nk’uko Mastercard Destination Cities Index ibigaragaza.

New york na London niyo mijyi ikurikira Dubai mukwinjiza amafaranga menshi avuye muri ba mukerarugendo kuko bahakoresheje amafaranga asaga miliyari ya madorari $17.02 na $16.09 umwaka ushize.

Uko imijyi ikurukirana

Amafaranga abakerarugendo bakoresheje mu mwaka wa 2016

1.Dubai Miliyari $ 28.50
2.Newyork $17.02
3.London $ 16.09
4.Singapore $15.69
5.Bangkok $ 14.08
6.Paris $ 12.03
7.Tokyo $ 11.28
8.Taipei $ 9.91
9.Seoul $ 9.38
10.Barcelone $ 8.9

Akenshi Dubai iza ku mwanya wa mbere bitewe n’uko usanga abantu benshi ariho bakunze kujya kuruhukira,ikindi hakaba haboneka isoko ry’ibintu bitandukanye kugiciro cyiza.
Source// Mastercard Destination Cities Index

Twitter//Jmukundente


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Yvan   |   ku wa 11/10/2017, Saa 18:22

    Murakoze cyane

  • 2

    Yvan   |   ku wa 11/10/2017, Saa 20:25

    Murakoze cyane

Tanga igitekerezo

-->