Ibimenyetso ntakuka bikwereka umukobwa wakwimariyemo

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 12/12/2017, Saa 09:36:19 Yasuwe inshuro 720

Nubwo atari bose ariko hari abasore batazi kubasha kumenya niba umukobwa ari mu rukundo rw’ukuri cyangwa ari uwo kwizerwa . Kutabasha kumenya niba umukobwa akugira nyambere mu bambere,ni intandaro yo kudatera intambwe nk’umusore ngo umugumeho umwereke ko muzabana.

Mu gushaka gufasha abasore bafite iki kibazo twifashishije urubuga wikihow.com. Uru rubuga rutanga ibimenyetso byinshi byagaragariza umusore ko umukobwa amwibonamo kandi amufitiye amarangamutima gusa twafashemo iby’ibanze.

Akubaha uko uri: Arashima, agushima uko akubona. Ushobora kuba hari aho ufite intege nke ariko akagukunda abizi.

Ntagusaba ibyo udafite: Bisigaye byarateye ko abakobwa bamara gukundana n’abahungu bagatangira kubagerekaho imitwaro. Umukobwa ugukunda ubona ntacyo agutegerejeho usibye urukundo umukunda.

Ntagira ishyari: Umukobwa ugukunda urukundo rw’ukuri ntaguterera induru ngo akubuze amahoro ngo uganira n’abandi bakobwa, ubona akwizeye kandi yiteguye kuguha uburenganzira bwawe.

Igitangaje ni uko umukobwa ugukunda ashobora kukwemerera mugakora byose by’urukundo ariko agatinya ko mwahuza igitsina. Aba yanga ko urukundo rwanyu rwakwicwa no gupfundura agaseke hakiri kare harimo n’uko ushobora kumutera inda mukiri bato urukundo n’imibereho bikangirika.

Aho ari hose yumva mwaba muri kumwe:Ibi bituma ahora gusaba ko mwajyana mu birori runaka, iminsi mikuru, amakwe yatumiwemo n’ahandi hanyuranye. Impamvu ibimutera ni ukugira ngo mube inshuti zihariye kurushaho, umubano wanyu ube wavamo urukundo rufatika.

Ni umufana wawe ukomeye:Ibintu byose ukora arabyishimira kandi akabikwereka. Akora uko ashoboye ngo akwereke ko atandukanye n’abandi.

Icyitonderwa:

Bitewe nicyo agushakaho, umukobwa ashobora kukwereka ibi bimenyetso ndetse n’ibyo tutavuze hano , ukibwira ko agukunda ariko ibyo ubona bihabanye n’ibimuri ku mutima, afite ikindi kimugenza.

Abakobwa barimo ibyiciro byinshi. Bitewe n’uko umukobwa ateye, ashobora kutagukorera cyangwa kukwereka ibi bimenyetso atari uko atakwiyumvamo ahubwo ariko atazi kwerekana amarangamutima ye.

Kuba umukobwa agukunda ntibisobanuye ngo nawe uhite umukunda. Genzura urebe niba nawe umufitiye amarangamutima cyangwa se umukunda nkuko abikugaragariza.


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    ndayishimiye jonas   |   ku wa 20/12/2017, Saa 16:50

    murakoze cyane nanjye narimbicyeneye

Tanga igitekerezo

Inkuru Bijyanye

-->