Ibihugu 5 bikabije impanuka zihitana abaturage kurusha ibindi ku isi

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 28/11/2017, Saa 17:00:03 Yasuwe inshuro 6360

Buri mwaka Miliyoni 1 n’ibihumbi 200 ku isi bitaba Imana biturutse ku mpanuka zo mu mumuhanda abeshi muri aba bakomoka mu bihugu bikennye cyangwa bikiri munzira y’amajyambere kandi hafi ya byose ni ibyo ku mugabane w’Afurikaa nk’uko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita kubuzima OMS.

Muri Top 5 y’uyu munsi tugiye kurebera hamwe ibihugu byibasiwe n’imfu ziterwa n’impanuka zo mu muhanda turabikesha The Global status report on road safety.

Duhereye ku mwanya wa 5 turahasanga igihugu cya Tanzaniya.

Muri iki gihugu cya Tanzaniya 32.9 ku bantu 100000 bitaba Imana biturutse ku mpanuka zo mu muhanda biturutse ku mihanda y’iki gihugu yuzuyemo ibinogo, kuba nta rumuri rwinshi rwiganje mu mihanda y’iki gihugu ndetse no kwemererwa gutwara ku bashoferi baba bafashe ku gatama ndetse n’ibindi utibagiwe n’umubare mwinshi w’ibinyabiziga bitameze neza ni byo mbarutso y’izi mpanuka zo mu mihanda mu gihugu cya Tanzaniya.

Ku mwanya wa 4 turahasanga igihugu cya Congo Kinshasa.

33.2 ku bantu ibihumbi ijana(100.000) batakaza ubuzima biturutse ku mpanuka zo mu muhanda biturutse kugufata agatama kw’abashoferi b’iki gigihugu.

Umuvuduko mwishi ku bashoferi, amatara atameze neza, ndetse n’imihanda mibi iharangwa ,ibinyabiziga byiganjemo ibya forode birangwa muri RDC bitaba byujuje ubuziranenge ni byo nyirabayaza w’izi mpanuka muri iki gihugu cy RDC.

Ku mwanya wa 3 turahasanga igihugu cya Liberiya.

33.7 kubantu 100.000 batakaza ubuzima bitewe n’impanuka zo mu mihanda akenshi zituruka ku bashoferi bo muri Liberia bafatwa nk’abahubutsi mu gutwara ku muvuduko mwinshi ndetse no gutandukira imihanda cyane.

Ku mwanya wa 2 turahasanga igihugu cya Malawi.

35 ku bantu 100.000 batakaza ubuzima ku mpanuka zo mu mihanda bitewe n’ibibazo biri muri iki gihugu usanga higanje amatara ku mihanda adahage, imihanda mibi ndetse n’ibihano ku babashoferi batwara nabi usanga bidatangwa ku buryo bukwiriye ngo ni byo bitera izi mpanuka muri iki gihugu.

Ku mwanya wa 1 turahasanga, igihugu cya Thailand.

Iki gihugu giherereye muri Asia 36 ku bantu 100.000 batakaza ubuzima bwabo mu mpanuka zo mu mihanda bitewe n’imihanda idakoze neza kandi mito, imodoka zishaje, abashoferi batwara basinze, ndetse nibindi bibazo bitandukanye , ni byo biza ku isonga mu guteza impanuka zo mu mihanda muri iki gihugu.

OMS itangaza ko impamvu zimpanuka nyinshi zirangwa muri Africa biterwa n’imodoka za forode akenshi ziba zishaje, imihanda mibi ifunganye, cyangwa idakoze neza ndetse n’imihanda ihanamye iba irihejuri yimanaga, uburangare bw’abashoferi ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye by’urusobe karemano birangwa muri Africa.

@rukundoe4@gmail.com


      

Tanga igitekerezo

-->