Ibihugu 10 bya mbere ku isi biyoboye ibindi mu guhanga udushya

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 2/10/2017, Saa 15:44:19 Yasuwe inshuro 6078

Umuryango w’abibumbye (UN) uherutse gushyira ahagaragara uko ibihugu bikurikirana ku isi mu guhanga udushya.

Mu cyegeranyo ngaruka mwaka gishyirwa hanze n’umuryango wabibubye, mu bihugu 128 byakoreweho ubushakashatsi ,igihugu cy’ubushinwa cyatakajeho imyanya 3 kikaba kibarizwa ku mwanya wa 22 ku isi .

Ubusuwisi kuva mu mwaka wa 2011 buracyafata umwanya wa mbere mu bihugu bihanga udushya,bugakurikirwa na Suwede,Ubuholandi ,Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza, mu gihe ibihugu nka Leta zunze ubumwe z’Abarabu,Vietnam na Kowete byazamutse cyane ku rutonde muri uyu mwaka.

"Ubusuwisi bwongeye gutwara umudari nanone,imyaka irindwi bayoboye ibi bigaragaza gukora neza ,"Francis Gurry umuyobozi mu muryango wa bibubye mu ishami rya World Intellectual Property Organization (WIPO).

Nk’uko umuryango wa bibubye muri Global innovation index ubigaragaza ibihugu 10 bikurikira muri ubu buryo.

1. Ubusuwisi

2. Suweze

3. Ubuholandi

4.Leta zunze ubumwe z’Amerika

5. Ubwongereza

6. Danimarike

7. Singapuru

8. Finilande

9. Ubudage

 

10. Irilande

Uru rutonde iyo rukorwa hitabwa uko urubuga rwa politike ruhagaze ,uburezi,ibikorwa remezo n’ubucuruzi,uyu mwaka ikiyongereyeho ni ukureba uko za leta za hanze udushya mu buhinzi bworozi no mu biribwa. 

The Global Innovation Index yakozwe na WIPO hamwe n’amashuri abiri yigisha ubucuruzi ariyo, INSEAD na Sc Johnson college of business muri kaminuza ya Cornell.

Mu mwaka ushize Iki kigo gifatanije na Kaminuza ya Cornell, byasohoye raporo ngarukamwaka igaragaza uko ibihugu birushanwa mu guhanga udushya, u Rwanda ruza imbere mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere, rugakurikirwa na Mozambique na Cambodge.

 

Tw//@jmukundente