Huye: Barashima ko hatangijwe inzu yo gukoreramo imyitozo

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 10/05/2018, Saa 07:31:44 Yasuwe inshuro 675

Bwa mbere mu mateka mu Karere ka Huye habonetse Jimu Toniki ( inzu y’imyitozo ngororamubiri), izafasha abagenda n’abatuye mu mujyi wa Butare kugorora ingingo nka kimwe mu bisubizo bizatuma abatuye aka karere bagira ubuzima buzira umuze.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene avuga ko kuba babonye ahantu abantu bakorera siporo ari ibyo kwishimirwa.

Ati:”Ngirango buri wese ushaka kwidagadura igihe cyose tukaba dusaba abaturage bacu kwitabira siporo kuko ari ingezi.”

Umuyobozi mukuru wa Light House Murenzi Frank avuga ko igitekerezo cyo gufungungura iyi nzu bakigize bagamije gufasha abatuye Akarere ka Huye n’utundi turere bihana imbibi kugirango bakore siporo mu buryo umuntu ashoboye.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ikigamijwe ukuzamura imibereho myiza y’abaturarwanda aho gushyira imbere inyungu z’umurengera.

Murenzi Frank Umuyobozi mukuru wa Light house
Abaturage batangiye kuyiyoboka ari benshi

      

Tanga igitekerezo

-->