Facebook, Google na Twitter mu rugamba rwo kurwanya amakuru y’ibinyoma akwirakwizwa

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 17/11/2017, Saa 16:25:31 Yasuwe inshuro 532

Muri iy’iminsi isi ihanganye n’ikibazo cy’amakuru anyura ku mbuga nkoranyambaga bigoranye kumenya niba ayo makuru ari ukuri cyangwa ibinyoma.

Kuri uyu wa kane Facebook ,Google na Twitter bemeranyijwe gushyiramo imbaraga bakarwanya amakuru y’ibinyoma bashyiraho ikimenyetso kitwa "Trust indicators" tugenekereje mu Kinyarwanda ni ikimenyetso cyizewe kizajya gifasha abasomyi kumenya niba ayo makuru ari impamo n’abanyamakuru bagaragara kuri iyo nkuru aribo.

Icyo kimenyetso cyakozwe na Trust project bo muri kaminuza ya Santa Clara mu rwego rwo kongera ukuri ndetse no gushimangira amahame y’itangazamakuru mu gihe hakwirakwijwe amakuru y’ibinyoma.

Igerageza ryatangiye kuri uyu wa kane,umusomyi azajya ahitamo uburyo bugenzura niba koko ari amakuru y’ukuri cyangwa ibinyoma ,kuko azabasha kubona uwanditse iyo nkuru n’ibindi.

Niba ubonye inkuru ivuga kuri Vox urugero ,Facebook izakwereka aho ukanda umenye ibijyanye na vox byose.

"Twashyize imbaraga mu kurwanya amakuru y’ibinyoma akwirakwizwa kuri facebook,bizafasha abantu," Andrew Anker, ushinzwe ibicuruzwa kuri Facebook.

Google ivuga ko bari kureba uburyo bwiza bwo kugaragaza ikimenyetso ku nkuru kigaragara kuri google ,ishakiro ry’amakuru no ku bindi bitangwa na Google,Twitter nayo ni uko.

Sally Lehrman, umunyamakuru ukuriye uyu mushinga wa the Trust Project,ati. “iki kimenyetso kigaragaza ukuri kizaha abantu kumenya aho amakuru yavuye niba koko hizewe."

Facebook na Twitter byose hamwe batangaje umugambi wo kongera ibinyuze mu kuri mu bijyanye n’amatangazo y’amamaza ya politike agaragara ku mbuga zabo.

Mu mwaka washize Facebook na twitter za shyizwe mu majwi mu gukiwirakwiza amakuru y’ibinyoma ku bijyanye n’amatora ya perezida wa repubulika mu mwaka wa 2016.

Inkuru dukesha CNN


      

Tanga igitekerezo

-->