Dore ibihugu bitanu byazahajwe n’inzara muri Afurika

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 15/06/2018, Saa 09:02:26 Yasuwe inshuro 924

Harabura iminsi ine yonyine ngo isi yizihize umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya inzara wizihizwa ku italiki ya 15 kamena nyamara n’ubwo hari abarya bakanabimena ubushakashatsi bw’ikigo mpuzamahanga ku bushakashatsi bw’imirire IFPRI (internantional Food Policy Research institute) bugaragaza ko mu bantu icyenda ku isi umwe muri bo aba afite inzara.

Rwandadailynews.com uyu munsi yaguteguriye ibihugu 5 birangwamo inzara kurusha ibindi ku isi

Ku mwanya wa gatanu ni igihugu cya ZAMBIA n’ubwo kirangwamo amahoro n’umutekano, iki gihugu cyashegeshwe n’inzara bitewe n’ihinduka ry ‘ikirere rikabije ryangiza imyaka y’abahinzi bo muri iki gihugu kidakora ku Nyanja. 60% ku ijana by’abaturage babayeho mu nzara ndetse kimwe cya kabiri cy’abana muri iki gihugu baragwingiye

Muri iyi minsi MADAGASCAR iza ku mwanya wa kane ku bihugu birimo inzara bitewe n’imapfa yamaze imyaka myinshi muri iki gihugu agatera ibibazo abaturage bagera kuri miliyoni 1 na 400 mu gihugu andi abana bari munsi y’imyaka itanu barenga 50% muri iki gihugu bafite ikibazo cyo kugwingira kubera imirire mibi

Igihugu cya gatatu kuri runo rutonde ni SIERRA LEONE Kuva mu myaka ibiri ishize ikigero cy’inzara muri iki gihugu cyariyongereye bitewe ahanini n’icyorezo cya ebola cyibasiye iki gihugu mu myaka yashize cyakurikiranye n’ibura ry’ibiribwa aho miliyoni 3 n’igice y’abaturage batorohewe n’inzara ndetse Ibiza nk’inkangu n’imyuzure nabyo bikiyongeraho ya vuba

Ku mwanya wa kabiri ni igihugu cya Tchad kirangwamo abaturage bagera kuri miliyoni 1.5 bafite inzara abenshi muri bo akaba ari impuzi zituruka mu karere bitewe n’imidugararo y’ibihugu bituranyi nka centrafrica Nigeria na sudan.

Igihugu cya mbere ku rutonde ni Centre Africa n’abaturage barenga kimwe cya kabiri cy’abayituye bazahajwe n’inzara kandi ntibanorohewe n’ihohoterwa rishingiye ku moko ndetse n’imyiryane muri politiki idashira muri iki gihugu.


      

Tanga igitekerezo

-->