Dore amafoto y’inyubako zubakanywe ubuhanga butangaje

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 31/01/2018, Saa 14:44:16 Yasuwe inshuro 1612

Uko imyaka igenda ishira niko ikiremwa muntu kigenda kigaragaza ubuhanga buhambaye cyane mu bijyanye n’imyubakire y’inyubako zitangaje.

Twabateguriye zimwe mu nyubako zubatswe ku buryo butangaje dore ko uzirebye ubona zisa n’ibindi bintu tubona mu buzima busanzwe.

  • - Inyubako iherereye mu gihugu cy’Ubuhinde ahitwa Hyderabad iteye nk’ifi iri koga,ikaba ari ikicaro gikuru cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibikomoka ku mafi ari nayo mpamvu yubatswe mu ishusho y’ifi nini cyane.

Iyi nyubako yubatswe mu mwaka wa 2012 na sosiyete y’ubwubatsi y’Abahinde yitwa Central Public Works Department of India bakaba barayihaye ishusho y’ifi ngo kuko ibikorerwamo imbere bijyanye n’amafi.

Dore ku marembo yayo uko hateye wagirango ni Ifi
  • -Inyubako yubatswe mu mwaka wa 1981, iherereye mu Bwongereza i London ikoreramo televiziyo yitwa Breakfast TV ifite umuhondo w’igi hejuru ku gasongero.

Terry Farrell washushanyije iyi nyubako yavuze ko uriya muhondo w’igi ugaragaza ikiganiro cya mu gitondo kinyura kuri iyo Televiziyo.

Agasongero k’inyubako ya televsiyo kameze nk’umuhondo w’igi
  • - Inyubako iherereye mu Burusiya mu mujyi wa Kostroma, Iyi nyubako ifite ishusho y’imodoka nini zimwe zitwara ibicuruzwa ikaba ari ni duka ricuruza ibikoresho by’imodoka ari nayo mpamvu iyi nyubako ifite ishusho y’imodoka.
Dore inyubako imeze nk’imodoka nini itwara ibicuruzwa
  • -Inyubako itangaje iteye nk’igikapu cyo mu ntoki bahahiramo kiboshwe mu biti nayo yubakanywe ubuhanga butangaje.

Iyi nyubako ikorerwamo imirimo yo kuboha ibikapu iherereye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika muri Leta ya Ohio.

Inyubako imeze nk’igikapu bahahiramo iherereye Ohio muri America.
  • -Inyubako yo mu gihugu cy’Ubuyapani ikorerwamo uruganda rwenga rukanatunganya inzoga rwitwa Asahi Breweries imeze nk’ikirahuri kirimo inzoga y’umukara dore ko iyo iyitegereje neza ubonamo utuntu tw’umweru mo imbere twerekana ko icyo kirahuri kirimo inzoga. Iyi nyubako kandi hejuru yayo hateretse ikintu gikozwe muri zahabu bise ngo ni Amazirantoki ya zahabu (Golden poo) bitewe n’uko giteye.
Inyubako ya Asahi breweries imeze nkikirahuri

Izi nyubako uko zose zimeze zisanishije n’imirimo ikorerwamo imbere muri zo bifasha no kumenyekanisha ibikorwa byabo, Izi nyubako kandi ngo zikurura ba Mukerarugendo bo ku mpande zose.

niyoyitadamour@gmail.com


      

Tanga igitekerezo

-->