Mwaraho!Mumfashe ndaremerewe pe nabuze amahitamo none namwe ndagirango mungire inama kuri iki kibazo maranye igihe.
Nakundanye n’umusore,ariko tujya gukundana yabwiye nyina ko ankunda maze nyina ararira kuberaibyishimo ntiyazuyaza ahita aza kubibwira mama wange na we biramushimisha ariko papa wanjye we yaramwanze kandi ntabwo Yigeze ambwira impamvu.
Ntababeshye umuryango we Uranzi n’inshuti ze .
Nyuma twaje gupanga kubana papa wanjye arabyanga ndabireka ariko ntabwo namenye impamvu yabyanze.
Uwo musore yigeze kumbwira amagambo mabi ndababara mbibwiye mama arambwira ngo nimureke.
Nyuma yansabye imbabazi ndazimuha ariko naje kumenyana n’undi musore ngenda mukunda none uwo wa mbere arashaka ko tubana kandi ntabwo nkimukunda.
Mungire inama nkunda uwa kabiri kandi uwa mbere nawe iwabo birirwa bamubaza amakuru yange, bamubaza impamvu tudakoraubukwe none mufashe,Kandi murakoze Cyane.
Niba wifuza nawe kugisha inama abasomyi ba rwandadailynews.com twandikire kuri rwandadailynews@gmail.com
Ibitekerezo ku nkuru