Arabia Saoudite: Irobo ’Sofia’ yahawe ubwenegihugu

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 23/01/2018, Saa 16:11:30 Yasuwe inshuro 514

Kuva mu kinyejana cya 19 ubwo havumburwaga mudasobwa, abahanga,ibigo bitandukanye n’inganda bararushwana kuvumbura no gukora ibikoresho bitandukanye na porogaramu za mudasobwa byorohereza Muntu mu bikorwa bye bya buri munsi cyane ko nta wakirengagiza muri rusange akamaro ikoranabuhanga ridufitiye.

Mu kuribyaza umusaruro havumbuwe ibikoresho bisa n’umuntu byiswe ama Robots.

Amarobot rero yakozwe ku bwinshi ariko uko bukeye niko ibyo bikoresho-muntu byongerwamo ubuhanga hagamijwe ko byasa neza neza n’umuntu mu migirire n’imitekerereze.

Urugero rwa hafi igihugu cya Arabia Saoudite giherutse guha ubwenegihugu Robot yiswe Sofia, muri iyi ikaba irimo kwiga gutambuka nkuko ijwi rya Amerika ribitangaza.

Sofia yakozwe n’abashakashatsi bo muri kaminuza ya Las Vegas muri Amerika.

Abo bashakashatsi bayihaye ubwenge ku buryo iganira n’abantu ikavuga amagambo atari make mu yakenewe.


      

Tanga igitekerezo

-->