Amafoto y’inyubako 6 zitangaje ku Isi

Yanditswe na TWAHIRWA Emmy Kuwa 9/10/2017, Saa 07:24:07 Yasuwe inshuro 12476

Mu buzima bwacu hari igihe dukenera kureba ibintu byiza cyane cyane ibiryoheye ijisho.Hari ibintu kandi ukurikije ubwiza n’ubuhanga bikozemobikurura benshi kubireba.

Rwanda daily news yagukusanyirije amafoto y’inyubako zitangaje ku isi

1.Thorncrown Chapel, Arkansa


Iyi kiriziya nto yubatswe n’umwubatsi Maurice Jennings cyubatse mu gashyamba muri Arkansas.

2.Polygone Riviera, France


Iyi nyubako yubatswe mu mwaka 2015 mu Bufaransa, yakira abantu hagati ya miliyoni 8 n’icumi ku mwaka, aho usanga baba bakurikiye ibintu bitandukanye bikorerwamo aribyo: amaduka 150 akorerwamo ibintu bitandukanye, aho bakinira imikino yo gusheta (Casino), inzu y’urubyiniro n’ibindi.

3.The Interface, Singapore

Aha wagirango ni amatafari agerekeranye ariko nyamara ni amazu atuwemo n’abantu. Iyi nyubako yaakozwe na Ole Scheeren.

4. ‘Cairn’ rock sculpture, Nevada

Ikini ni igikorano cy’umuntu gikozwe mu mabuye, kikaba kiri mu nzu ndangamurage ya Nevada.

5.Bahrain World Trade Centre, Manama, Bahrain

Uretse no kuba uyu muturirwa wubatse mu buryo butangaje, ufite ibiraro bihuza imiturirwa 2.
6.Kigali Convention Center



Tariki 8 Nyakanga 2016, Perezida Kagame yatashye inyubako nshya muri Kigali ya Kigali Convention Center yari itegerejwe na benshi.Ikoreramo hoteli ikomeye ku isi ya Radison Blu Hotel, yakira n’inama n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Niba ufite ikindi wifuza ko twazacyiva imuzingo watwandikira kuri rwandadailynews@gmail.com


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Nzabonimpa cyprien   |   ku wa 9/02/2018, Saa 15:58

    umuturage w’urwnda ashaka kuhatemberera n’umuryango we bisaba iki kombona ari byiza bihebuje

Tanga igitekerezo

-->