Uhuru Kenyatta wongeye gutorerwa kuyobora Kenya ni muntu ki?

Yanditswe na MAZIMPAKA Patrick Kuwa 4/12/2017, Saa 08:12:58 Yasuwe inshuro 1589

Uhuru Muigai Kenyatta ni perezida wa Kane wa Kenya akaba ni umwe mu baherwe bakomeye muri iki gihugu.

Uyu mugabo aherutse kongera gutorerwa kuyobora Kenya akaba ari na yo manda ye ya nyuma mu matora ataravuzweho rumwe n’abatavuga rumwe na we dore ko ikiciro cya mbere cy’aya matora cyateshweje agaciro n’urukiko rw’ikirenga rwa Kenya bitewe n’uwo bari bahanganye ari we Laila Odinga utarishimiye ibyayavuyemo agatanga ikirego.

Uhuru Kenyatta ni umuhungu wa Jomo Kenyatta wabaye Perezida wa mbere wa Kenya n’umugore we wa kane Mama Ngina Kenyatta, yavutse ku itariki ya 26 ukwakira 1961 mu mujyi wa Nairobi.

Yavukiye kandi akurira mu muryango wifashije wo mu bwoko bw’Abakikuyu, yashakanye na Margaret Wanjiru Gakuo umukobwa wa Dr E.N. Gakuo wari umuyobozi mukuru wikigo cya za gariyamoshi muri Kenya, ubu bafitanye abana batatu aribo Jomo, Ngina na Muhoho.

Uhuru mubwana bwe yakundaga guhorana na se Jomo Kenyatta, aha se yari yakiriye Perezida w’ubudage bw’uburengerazuba Heinrich Lübke n’umugore we

Ubuzima bwa Uhuru Kenyatta mu ncamake

Ukwakira 26, 1961: Uhuru Muigai Kenyatta ni bwo yavutse.

Uhuru Kenyatta amashuri yisumbuye yayize muri St Mary’s School in Nairobi. Aho yari n’umukinnyi ukomeye w’ikipe y’ikigo ya Rugby.

1978: Ku myaka 89 se wa Uhuru Kenyatta Muzehe Jomo Kenyatta yitabye Imana.

Se wa Uhuru Kenyatta Mzee Jomo Kenyatta

1979 – 1980: Uhuru Kenyatta yakoze muri Banki y’ubucuruzi ya Kenya (KCB) yakira abaje kubitsa ku ishami ryayo rya Kipande.

Uhuru Kenyatta yahise ajya muri Amherst College kwiga Politiki n’ubukungu.

1989: Uhuru Kenyatta yagarutse iwabo atangiza ikompanyi Wiham Kenya Limited, yatunganyaga ikanohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi.

1991: Uhuru yashakanye na Margaret.
Mu 1991 Kenyatta nibwo yashakanye na Margaret

1997: Uhuru Kenyatta yiyamamarije kuba umudepite mu gace ka Gatundu y’amajyepfo, ariko atsindwa na Moses Muhia.

1999: Perezida Alap Moi yamugize umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubukerarugendo.

2001: Yinjiye mu nteko ishinga amategeko ya Kenya nk’umudepite, muri uwo mwaka ahita agirwa minisitiri w’ubutegetsi na perezida Daniel arap Moi

2002: Uhuru Kenyatta yahagarariye ishyaka KANU mu matora y’umukuru w’igihugu ariko atsindwa na Mwai Kibaki wari uhagarariye ishyaka NARC.

2005: Uhuru Kenyatta yatorewe kuyobora ishyaka KANU atsinze Nicholas Biwott bari bahanganye ku majwi 2,980 kuri 622 ya Biwott.

13 Nzeli 2007: Uhuru Kenyatta yivanye mu matora y’umukuru w’igihugu avuga ko atizeye intsinzi, icyo gihe nanone yari ahanganye na Mwai Kibaki.

Mu Ukuboza 2007: Uhuru Kenyatta yemeye kugaruka mu matora ariko atsindwa na Mwai Kibaki mu matora yakurikiwe n’imvururu za politiki zaguyemo ibihumbi byaturage muri Kenya.

Mutarama 2008: Mwai Kibaki yamugize minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu.

13 Mata 2008: Uhuru Kenyatta yagizwe minisitiri w’intebe w’ungirije n’uw’ubwikorezi.

23 Mutarama 2009: Yagizwe minisitiri w’imari

15 Ukuboza 2010: Uhuru Kenyatta yashinjijwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), gutegura no gutera inkunga ibyaha byibasiye inyokomuntu byabereye mu gaceka Naivasha na Nakuru mu mvururu zakurikiye amatora ya 2007.

9 Werurwe 2013: Uhuru Kenyatta yatsinze amatora ya Perezida wa Repubulika aba perezida wa Kane uyoboye Kenya.

11 Kanama 2017: Komisiyo y’amatora yemeje ko Uhuru Kenyatta yatsindiye manda ya kabiri nka perezida atsinze Laila Odinga bari bahanganye ariko nyuma urukiko rw’ikirenga ruza gusesa ibyavuye mu matora yongera gusubirwamo.

Ukwakira 2017: Mu matora asubiwemo Uhuru Kenyatta na Visi Perezida we William Luto batorewe kuyobora Kenya mu matora batsinzemo Laila Odinga ku kigero cya 98% by’abatoye bose.

Uhuru Kenyatta n’umuryango we
Uhuru aherutse kurahirira manda ye ya nyuma

      

Tanga igitekerezo

-->