Mugihe yari akiri mu gahinda ko kubura mama we, Mugisha Samuel yatwaye isiganwa rya mbere mu Rwanda

Yanditswe na MAZIMPAKA Patrick Kuwa 24/10/2017, Saa 22:11:59 Yasuwe inshuro 1287

Nyuma y’ukwezi abuze umubyeyi we wazize impanuka, Mugisha Samuel yatwaye ku nshuro ya mbere isiganwa mu Rwanda ararimutura anahiga umuhigo yari yasize abwiye Se wamuherekeje mu isiganwa ryahagurutse Nyanza basoreza i Rubavu ku ntera ya Km 180 akoresheje 4h40’58”.

Mugisha Samuel, umwe mu bakinnyi bakinira Team Dimension Data uzakina Tour du Rwanda, yaje mu Rwanda muri Nzeli 2017 gushyingura nyina, wazize impanuka, ntiyongeye gusubira mu Butaliyani, yakomeje kwitoreza mu Rwanda yitegura isiganwa rizatangira tariki ya 12-19 Ugushyingo 2017.


      

Tanga igitekerezo

-->