Areruya uherutse kwegukana "La Tropicale Amissa Bongo’ ni muntu ki?

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 23/01/2018, Saa 13:54:03 Yasuwe inshuro 470

Kuri iki Cyumweru dusoje Abanyarwanda mu gihugu hose bari mu byishimo kubera intsinzi y’amateka Areruya Joseph yabonye ubwo yegukanaga isiganwa ry’amagare rya mbere rikomeye muri Afurika ‘La Tropicale Amissa Bongo 2018’ ahigitse ibihangange Nikodemus Holler ukinira ikipe ya Bike Aid yo mu Budage; Umufaransa Damien Gaudin ukinira Direct Energie wanakinnye amasiganwa nka Tour de France na Vuelta a España n’abandi.

Nubwo yahuye n’imbogamizi nyinshi zirimo gutobokesha mu gace ka nyuma kakinwaga ,Areruya Joseph yatumye ibendera ry’igihugu rizamuka mu mahanga nyuma yo kwegukana La Tropicale Amissa Bongo y’uyu mwaka.

Nyuma yo kwegukana iri siganwa, Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba, yamushimiye cyane ndetse asaba urubyiruko kubabera icyitegererezo ku rubyiruko ku mugabane wa Afurika, bakazanambuka imipaka.

Nk’uko ikinyamakuru L’Equipe cyabitangaje, Perezida Ali Bongo yagize ati “Umukino wo gusiganwa ku magare ukwiriye kuba nk’umupira w’amaguru abakinnyi b’Abanyafurika bakagera ku rwego rwo hejuru rushoboka. Intsinzi y’uyu musore ukiri muto (Areruya) irashimangira ko bishoboka ko bahagera. Agomba kuba icyitegererezo ku banyonzi bo muri Afurika bakumva ko bashobora kugira imyanya mu bindi bihangange.”

Ubuhanga bwa Areruya mu kunyonga igare n’umwihariko we mu kumenya uko acunga abo bahanganye byashimangiwe n’umunyabigwi, Bernard Hinault w’imyaka 63 wegukanye Tour de France inshuro eshanu akaba anafatwa nk’umukurambere wa La Tropicale Amissa Bongo.

Areruya yakoze amateka bituma ibendera ry’u Rwanda rizamurwa

Areruya Joseph umaze kuba ikimenyabose mu gutwara igare ni muntu ki?

Areruya Joseph, avuka i Kayonza, mu Burasirazuba bw’u Rwanda. Ni umuhungu wa Gahemba Jean Marie Vianney nawe wamamaye kubera gukina umukino w’isiganwa ry’amagare.

Yavutse tariki 23 Ugushyingo 1996. Ni imfura mu muryango w’abana batandatu.

Ntabwo yagize amahirwe yo kwiga amashuri asanzwe kuko yagarukiye mu wa gatanu w’abanza ariko yakurikiye umwuga yakundaga kurusha iyindi wo gusiganwa ku magare akaba ari na wo akora kugeza ubu.

Areruya afite imyaka irindwi nibwo yatangiye kujya atwara igare agiye nko kuzana amazi cyangwa mu rugo bamutumye ahantu runaka.

"Mu mwaka wa 2011 mfite imyaka 15 nibwo yatangiye kumva ko yarigira umukino ndetse n’umwuga atangira kwitabira amasiganwa atandukanye."

"Mu 2012 nibwo nitabiriye isiganwa rya mbere ritegurwa na Ferwacy icyo gihe twavaga i Huye tuza i Kigali. Uwo mwaka warangiye nitoza ku magare asanzwe, mu 2013 nkajya nkina amasiganwa amwe n’amwe ya Ferwacy noneho mu 2014 nibwo navuga ko nabaye umukinnyi kuko nari maze kubona igare rya siporo."

Ku myaka ye ikir mike, Areruya yitezweho gukora andi mateka

      

Tanga igitekerezo

-->