Vatikani: Abepiskopi 3 bo muri Chili na bo bemerewe kwegura

Yanditswe na NIZEYIMANA Claude Kuwa 12/06/2018, Saa 16:30:40 Yasuwe inshuro 517

Muri abo bebiskopi batatu Nyirubutungane Papa yemereye ubwegure bwabo, harimo na Musenyeri Juan Barros wavuzwe cyane kubera ibibazo by’abapadiri bafashe ku ngufu abana b’abahungu.

Iki cyemezo cya Papa kije gikurikira ubwegure budasanzwe bw’abasenyeri bose bo mu gihugu cya Chili bwo ku wa 18 wa Gicurasi iheruka. Iyi nkundura ngo ni ubwa mbere ibaye mu mateka ya Kiliziya Gatolika.

Vatikani itangaje iki cyemezo cy’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, nyuma y’iminsi asa n’ukingira ikibaba Musenyeri Juan Barros na we uri mu basezerewe.

Ibi byaha byo gufata ku ngufu abana b’abahungu biregwa abapadiri bo mu gihugu cya Chili byabaye kuva mu mwaka w’ 1980 kugeza mu 1990 nkuko ibinyamakuru binyuranye bibitangaza.

Nyuma y’ubushakashatsi buherutse gukorwa bw’amapaji 2300, harimo abatangabuhamya 64 bo muri Chili no muri Reta zunze ubumwe z’ Amerika, ni bwo Nyirubutungane Papa Francis yemeye ibyabaye anabisabira imbabazi.


      

Tanga igitekerezo

-->