Urubyiruko rwo mu itorero Angilikani rurakangurira bagenzi babo gukora bagifite imbaraga z’ubusore

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 26/02/2018, Saa 07:31:50 Yasuwe inshuro 486

Mu giterane cyo kuramya no guhimbaza Imana cyabaye mu mpera z’icyumweru dusoje,Urubyiruko rw’itorero Angilikani mu Rwanda Diyoseze ya Butare rwakanguriye bagenzi babo kurushaho gukorera Imana mu minsi y’ubusore bwabo kandi bagifite imbara.

Ni igitaramo cyiswe "White overnight" cyitabiriwe n’urubyiruko rwo mu matorero atandukanye akorera mu mujyi wa Huye.

Himbaza Augustin, umuyobozi w’urubyiruko muri Catederali ya Saint Paul yasabye urubyiruko guhaguruka bagakorera Imana n’imbaraga zabo zose,kuko urubyiruko arirwo mbaraga z’itorero n’igihugu muri rusange.

Ati:"Urubyiruko nitwe tuzahindura amateka tugakora byinshi byiza tukiri abasore,nitwe tugomba kwegera urundi rubyiruko bagenzi bacu,tukababwira inzira nziza yo kunyuramo no kwirinda ibyaha birimo n’ibiyobyabwenge byibasiye urubyiruko."

Bamwe mu rubyiruko bitabiriye igitaramo cy’ijoro ryo guhimbaza Imana bavuga ko guhurira hamwe bakigishwa ijambo ry’Imana,bibafasha gukura mu buryo bw’umwuka ndetse no kwirinda ibyaha bimwe byiganje mu rubyiruko , bikabaha kubaho mu buzima bufite icyerekezo.

Musoni Olivier,umwe mu rubyiruko rwitabiriye iki gitaramo cyo guhimbaza Imana avuga ko hari aho cyamukuye naho kimugejeje kuko yize byinshi byongera kumusubizamo imbaraga zo gukorera Imana akiri muto kandi agifite imbaraga.

Ati:"Ubu bamwe mu rubyiruko baraye mu tubyiniro abandi buracya basinze ndetse bamwe banishore mu bibi,ariko jye mfite ijambo rinyobora inzira ngomba gucamo."

Pastor Nizigiyumukiza Phenias waganirije urubyiruko ku ndanganyamatsiko yateguwe,yasabye uru rubyiruko gukora hakiri kare kuko aribo mbaraga z’itorero n’igihugu muri rusange.


      

Tanga igitekerezo

-->