Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu yitabye Imana

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 11/03/2018, Saa 22:36:28 Yasuwe inshuro 700

Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène, yitabye Imana azize uburwayi bwa kanseri yo mu maraso yari amaranye igihe.

Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène yaguye mu Bitaro biherereye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya aho yari amaze ukwezi avurizwa ndetse yari amaze iminsi ari muri Koma.

Musenyeri Bimenyimana yabonye izuba tariki ya 22 Kamena 1953, avukira i Bumazi, Paruwasi Shangi, Diyosezi ya Cyangugu. Yahawe Ubupadiri tariki ya 6 Kamena 1980, aba Umusaseridoti muri Paruwasi ya Nyundo. Yatorewe kuba Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu tariki ya 18 Mutarama 1997, ahabwa Ubwepiskopi tariki ya 16 Werurwe 1997.

Musenyeri Bimenyimana yitabye Imana yari amaze imyaka 37 n’amezi atandatu ari umusaseridoti n’imyaka 20 n’amezi icyenda ari umwepisikopi wa Cyangugu. Yahawe ubupadiri afite imyaka 27 n’amezi atanu, agirwa umwepisikopi afite imyaka 44 y’amavuko.

Imana imwakire mubayo


      

Tanga igitekerezo

-->