Umuhanzikazi Shema Gisele azanye imbaraga zidasanzwe muri muzika ihimbaza Imana

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 26/05/2019, Saa 08:43:44 Yasuwe inshuro 260

Umuhanzikazi Shema Gisele, ubusanzwe yitwa Gisele Shema Uwineza akaba asengera mu itorero rya Asamble de Dieu ku Kimihurura, akaba yarabatirijwe m itorero rya Methodiste lible mu Rwanda.

Aganira na www.rwandadailynews.com yavuze ko azanye imbaraga muri muzika ihimbaza Imana, akaba abishingira ku kuba afite gahunda yo gushyira hanze ibihangano byinshi yikurikiranya, akaba ngo abshyigikiwemo n’Imana.

Yagize ati:” Mu kwezi kwa mbere nashyize hanze indirimbo nshyahsya yitwa “Inzira n’ukuri”, kuri ubu nashyize hanze iyitwa “Uhindura ibihe”. Ibi byose, mbifashwamo n’Imana kandi ndifuza gukomeza gukorana imbaraga ku buryo mu gihe cya vuba nzashyira hanze umuzingo w’indirimbo. (Album)”

Akomeza avuga ko mu ndoto afite harimo no kuzakorana indirimbo n’abahanzi batandukanye ibihangano bihimbaza Imana, yaba abo mu Rwanda n’imahanga.
Kugeza ubu Shema Gisele afite indirimbo 2, mu minsi ya vuba akaba avuga ko azashyira izindi nyinshi hanze.





kanda hano wumve indirimbo UHINDURA IBIHE ya Shema Gisele
Kanda hano wumve INZIRA N’UKURI by Gisele Shema