Umuhanzikazi Assumpta uzwi nka Satura ati: Imana yadukunze ntacyo iduca

Yanditswe na NIZEYIMANA Claude Kuwa 11/09/2017, Saa 11:24:48 Yasuwe inshuro 524

Nyuma yo gushyira ahagaragara indirimbo yise “RWARADUSHAKISHIJE”, Assumpta avuga ko Imana yakunze abantu ntacyo ibaca kindi ahubwo ngo ni urukundo rwayo.

Uyu muhanzikazi w’umunyarwanda mu njyana ya Gospel Muganwa Assumpta uzwi nka Satura yemera ko aho umuntu yaba ari hose, urukundo rw’Imana rushobora kuhamusanga. Abihuza n’ubuzima bwe bwite, Assumpta atangaza ko uko ari ubu abikesha urukundo rw’Imana.

“Ubutumwa buri mu ndirimbo RWARADUSHAKISHIJE buhura neza n’ubuzima bwanjye. Urwo rukundo rwaranshakishije mbona agakiza, none ubu ndi umukristu. Ruranshakisha kandi buri munsi rukambwira ko hari icyo nakorera ubwami bw’Imana nubwo cyaba gito. Nk’ubu sinari nzi ko nzagera ku rwego rwo kwikorera indirimbo yanjye bwite. Numvaga wenda tuzajya nko muri studio turi itsinda ariko ubu mfite indirimbo zanjye. Ibyo nabyo ni urukundo rw’Imana. Reba nko guhera mu kwa mbere uyu mwaka wa 2017 ndi aho nsa n’aho nta kazi gafatika mfite ariko meze neza . Ibyo byose ni urukundo rw’Imana. Hari byinshi Imana yankoreye, ibyo inkorera ubu kandi nizeye ko hari byinshi integanyirije mu gihe kizaza.” Muganwa A.

Muganwa Assumpta azwi mu ndirimbo zinyuranye nka Till I die, Satura Ijuru, Ni we niringiye, Yesu ndagushima n’izindi. Iyi ndirimbo ya gatandatu RWARADUSHAKISHIJE aherutse gushyira ahagaragara, yayikoranye na mugenzi we The Pink. Akaba ateganya kuyikorera amashusho mu gihe kiri imbere.

Ubwanditsi.


      

Tanga igitekerezo

-->