Umuhanzi Ituze Nicole afatira urugero rwiza ku mubyeyi we waguye mu mpanuka agiye kuvuga ubutumwa

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 14/12/2017, Saa 16:01:30 Yasuwe inshuro 4679

Umuhanzi Ituze Nicole w’imyaka 22 , umaze kwigarurira imitima y’abakunda indirimbo zihimbaza Imana aravuga ko atewe ishema no gukora uyu murimo ahanini ngo agaterwa imbaraga no kuba umubyeyi umubyara yarasoreje urugendo rwe kuri iyi si mu murimo w’Imana.

Ituze Nicole, kuva yatangira kuririmbira Imana, amaze gushyira hanze indirimbo 3 arizo Mpisemo,Ndagushima na Tuza hakiyongeraho indi ndirimbo yise Inshuti nziza akaba yarayikoranye na Producer Kenny.

Mu kiganiro kihariye yahaye RWANDADAILY NEWS, Ituze Nicole avuga ko yumva atewe ishema no kuvuga ubutumwa abinyujije mu ndirimbo ariko cyane cyane ikimwongerera imbaraga ni se wari umuterankunga wa Choral Impuhwe yo ku Gisenyi witabye Imana azize impanuka ubwo iyi Choral yajyaga kuririmbira i Muhanga mu mwaka wa 2002.

Ituze ati:"Papa yitabye Imana ubwo choral Impuhwe yakoraga impanuka bagiye Mu ivugabutumwa i Gitarama."

Yongeraho ati:"Kuba yarasoreje urugendo rwe mu murimo w’Imana ni byo bintera imbaraga zo kuwukomeramo."

Nicole ituze ni Imfura mu bana b’iwabo akaba ari na we mukobwa wabavutsemo. Kuri ubu abana n’mubyeyi we kimwe n’abo bavukana mu karere Rubavu.

Mu minsi yashize aherutse kumurika igitabo yanditse gisoza amasomo ya Kaminuza aho yigaga muri IPRC y’Amajyaruguru.

Nicole yifuza ko abakunda ibihangano bye bamuba hafi no kumugira inama kugirango agere ku byo yiyemeje.

Amwe mu mafoto ye

Aheruka gushyira hanze Indirimbo yise Tuza

Iyo aririmba aba yafashijwe cyane

Aha Nicole yari kumwe na Israel Mbonyi muri studio za Magic FM
Nicole anyuzamo agakirigita ibyuma by’umuziki

      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    yves bernardin   |   ku wa 15/12/2017, Saa 14:48

    Nkunda ibihanganobye kuko na nyirabyo agira imico y,abakozi b,Imana.

    courage Nicole.

Tanga igitekerezo

-->