Umuhanzi Dominic Ashimwe ntashyigikiye kwishyuza ibitaramo bya "Gospel"

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 14/12/2017, Saa 11:55:23 Yasuwe inshuro 1529

Umuhanzi Dominic Ashimwe,umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aratangazako uko byagenda kose atakishyuza igitaramo aba yakoze mu gihe akiririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Ni mukiganiro twagiranye binyuze ku rubuga rwa whatsapp, atangaza ko gukora ibitaramo bitishyuza ari byo yiyemeje kuva agitangira umuziki ku giti cye ndetse ko kuririmbira Imana atabikora nk’umwuga ahubwo abikora nk’umuhamagaro.

Yakomeje agira ati: ”Ikindi ni uko muzika nkora ari “Ivugabutumwa”mbere y’ibindi byose. Indirimbo ndirimba ziba zikubiyemo ubutumwa bureba inzego zose z’abantu:Abakomeye n’aboroheje,abifite n’abatifite,abo mu rwego ruhanitse n’abacishijwe bugufi,abakire n’abakene,ku bwizo mpamvu mbona ntakwiye kujya nishyuza abantu ubutumwa bwiza mba nifuza kubagezaho kandi impano yo kuririmbira Imana yarayimpaye itansabye ikiguzi.

Yasoje agira ati:”Kugeza ubu ni wo murongo amahitamo y’umutima wanjye yanyemeje gukoreramo igihe cyose nzaba nkiririmba.”

Dominic yiyemeje kujya akora ibitaramo by’ubuntu mu gihe hari abandi bahanzi bagenzi be baririmba “Gospel” bo bavugako batakora igitaramo cy’ubuntu kuko ngo baba bashaka kugaruza amafaranga bashoyemo bagitegura kandi ngo baba bakeneye no gukuramo amafaranga abasha kubabeshaho mu buzima bw’iyi si dutuye.

Uyu muhanzi afite indirimbo nshya yitwa “Wambereye Imfura” nk’uko yabidutangarije ngo ni imwe mu zindi ndirimbo nziza akomeje gukora zizaba ziri kuri Album nshya azashyira hanze mu mwaka utaha wa 2018.

Jeanpaulrutagengwa05@gmail.com/ RDN Ltd


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    kajyambere jesn de la paix   |   ku wa 14/12/2017, Saa 12:10

    Igitekerezo*ndemeranya nawe cyane ryose ubutumwa bw’Imana ntibigira umupaka ntavangura uyo ushizemo amafaranga uba ubujije abaviriritse bityo rero niba dukorera imana tuyikorere kubuntu

  • 2

    Bertin Habi   |   ku wa 14/12/2017, Saa 12:42

    Aha ho nzohora nemeranya nawe musore wacu Dominic. kwishuza abantu kuza kumva ubutumwa bwiza mbibona nk’ibintu bicuritse. Abahanzi ba gospel bazobitekerezeho neza barebe niba bikwiye. I always doubt on this. Ntimunigire igitekerezo

  • 3

    Bertin Habi   |   ku wa 14/12/2017, Saa 12:43

    Aha ho nzohora nemeranya nawe musore wacu Dominic. kwishuza abantu kuza kumva ubutumwa bwiza mbibona nk’ibintu bicuritse. Abahanzi ba gospel bazobitekerezeho neza barebe niba bikwiye. I always doubt on this. Ntimunigire igitekerezo

  • 4

    true   |   ku wa 15/12/2017, Saa 14:38

    iamana iguhe umugisha. unvugiye ibintu mpora mbuza abantu

Tanga igitekerezo

-->