Umuhanzi Bryan Lead witegura gukora igitaramo gikomeye yatangiye ibikorwa bigitegura

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 19/08/2019, Saa 15:48:54 Yasuwe inshuro 248

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Bryan Lead witegura gukora igitaramo gikomeye cyitwa "Spirit of Worship Overflow" mu mpera z’iki cyumweru kuri uyu wa 19 Kanama 2019 yasuye abarwayi mu bitaro bya Kibagabaga abaha ubufasha.

Uyu muhanzi, ubusanzwe asengera mu itorero rya Zion Temple Kimironko, akaba amaze gusohora indirimbo ebyiri, kandi akaba ari n’umuvugabutumwa w’umuramyi.

Avuga ko muri iki gitaramo cye, “Spirit of worship Overflow” abantu batazaza mu gitaramo gusa kuko bazasobanukirwa icyo kuramya nyakuri ari cyo, n’itandukaniro ryo kuramya no kuririmba.

Ati:” kuramya Niki? Ni gikorwa icyo ari icyo cyose ukora, uha Imana icyubahiro. Naho kuririmba ni agace ko kuramya Imana ariko siko kuramya konyine.”

Bimwe mu bikorwa by’ubufasha ari gukora mbere y’igitaramo harimo ibikorwa by’urukundo no gufasha abantu, abadakijijwe we n’itsinda riri kubimufamo bakabasengera.

Kuwa mbere tariki ya 19/08/2019 barasura abarwayi mu bitaro bya Kibagabaga, babashyire ibiryamirwa, ibyo kunywa, ibyo kurya, nibindi byose bikenerwa n’umurwayi.

Mu yindi minsi, umuhanzi Bryan Lead we n’abari kumufasha bazaba bafite abantu bavuga ubutumwa mu modoka zitwara abagenzi, no gukoresha Radio zo muri gare, babwiriza abantu ubutumwa bwiza.

Uyu muhanzi anavuga ko ubusanzwe yizihiza isabukuru ye y’amavuko ku itariki ya 20/08/ buri mwaka. Iy’uyu mwaka yo, ngo azayizihiriza mu muhanda abwiriza abantu ubutumwa bwiza bwa Kristo.

Kuwa 23/08/2019, bakazasoza ibi bikorwa bahurira mu gitaramo nyirizina "Spirit of Worship” cyo kuramya Imana kizatangira saa 05h30 kuri Zion Temple mu Gatenga aho azaba ari kumwe n’abahanzi bakunzwe nka Arsene Tuyi, Simon Kabera, Patient Bizimana, na James na Daniela.

Bryan Lead ni umucuranzi wabyize mu mashuri nko muri Kenya, South Africa, no ku Nyundo.




Bamwe mu bazifatanya nawe mu gitaramo