Theo Bosebabireba wakubitiwe Uganda bikavugwa ko yapfuye yitabiriye igiterane i Rusizi

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 27/02/2018, Saa 18:31:24 Yasuwe inshuro 1093

Nyuma y’igihe arwaye inguma yatewe n’abagizi ba nabi ubwo yari ari mu gihugu cya Uganda, umuririmbyi Uwiringiyimana Theo witwa kandi Bosebabireba yitabiriye igiterane yatumiwemo cyo kumurika Album ya Korali IVUGABUTUMWA ikorera umurimo w’Imana mu murenge wa Bugarama-Cimerwa mu Itorero rya Angilkani-EAR.

Umunyamakuru wa RWANDA DAILY NEWS ukorera mu karere ka Rusizi wageze ahabereye iki gitaramo yabonye imbaga y’abantu bakabakaba ibihumbi 10 bari bahurujwe no kureba Theo wabitswe akiri muzima.

Mu ndirimbo ze nyinshi yarimbye yibandaga kuzicyurira abagizi ba nabi n’abagome nk’aho ari ku rubyiniro yagize ati:"Mwagiye mwumva inkuru nyinshi zimbika(zivuga ko napfuye) ariko murabona ko ngihari kandi uretse umugongo ndi hafi gukira ndagira mbabwire ko iyo wizeye imbaraga z’Imana nta muntu wagira icyo agutwara."

Ikindi yavuze ko kuva yatangira kuririmba mu buzima bwe atarigera amurika album(Album launch) kuko ngo yatangiye kuririmba ari umuhamagaro, kuba kandi ngo azikora zikamenyekana nta mpamvu yo kuzimenyekansiha ukundi.

Tariki 28 Mutarama 2018 ni bwo Theo Bosebabireba yakubiswe n’abagizi ba nabi bamukubitira mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa Kampala ubwo yari avuye Masanafu i Kampala mu gitaramo yari yatumiwemo. Bivugwa ko yatezwe n’abantu bataramenyekana, bakamukubita bakamwambura terefone ye igendanwa bakamusiga ari intere bazi ko yapfuye.

Nyuma yuko ahuriye n’ibyago mu gihugu cya Uganda agahondagurwa , umuririmbyi Theo Bosebabireba yasohoye indirimbo "Sinapfuye"ivuga ku buzima buruhije yanyuzemo mu minsi ishize Ubwo bamubikaga ko yitabye Imana nyamara akiri muzima.

Benshi bari bafite amatsiko y’uu muhanzi byavugwaga ko yapfuye

Abantu bari benshi bihera ijisho Theo

Bamwe byarabarenze baramuterura

Masunzu Ndayisenga Flavien/Rusizi


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Venunuste   |   ku wa 28/02/2018, Saa 06:52

    Nyamara bitonde teo bosebabireba ntawundi muhanzi uzigera umurenga KBS Bose bararu shya nubusa

  • 2

    bwiza   |   ku wa 28/02/2018, Saa 09:29

    Nibavuga umustar mu rwanda uzavuge theo haba muri gospel cg secure reba imbaga iza kumukurikira ariko mumahanga no mugihugu niyo yakwishyuzs 100 gusa ntiyabona aho akwiza cash

Tanga igitekerezo

-->