Thacien Titus yashyize hanze amashusho y’indirimbo yerekana uko umuntu akurwa ku Cyavu

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 19/08/2019, Saa 13:17:42 Yasuwe inshuro 45

Umuhanzi Tuyishimire Thacien Titus, wavukiye mu karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Macuba, nyuma yo gukora indirimbo z’amajwi ziri kuri alubumu ya 3, yatangiye no kuzikorera amashusho.

Videwo yashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Kanama 2019, ni iyitwa Burigihe.

Muri iyi ndirimbo agaragara aririmba ubuzima bukomeye abantu banyuramo nk’aho aba arimo gucuruza ibigori k’umuhanda, no gukora akazi ko gucura imisarani.

Aganira na www.rwandadailynews.com yavuze ko kuba yahisemo gukora iyi ndirimbo, agamije kubwira abantu imirimo ikomeye n’ibitangaza Imana ikorera abayizera.

Yagize ati:”Hari ubuzima bubi bwo kuburara, kubura icyo kwambara, ubushomeri, ubupfubyi n’ubundi abantu banyuramo bakiheba. Nubwo bimeze bityo, si ko bihora kuko mu Ijuru hari Imana ikora imirimo n’ibitangaza ku buryo wa wundi wari mu buzima bubi imushyira mu bwiza akicarana n’ibikomangoma.”

Yunzemo ati:" Imana ntabwo nyirebera mu bizaza gusa, ahubwo nyirebera mu no byahise. Dukwiriye kureba n’aho yadukuye, kuko no kuba tukiri bazima si ku bwacu. Ibyo ubwabyo ni ishimwe rikomeye, buri wese nkaba musaba gusoma Zaburi 150."

Tariki 22 Kanama 2015 nibwo Thacien Titus yarushinze na Mukamana Christine. Ubu bamaze kubyarana, abana 2.

Tariki 22 Kanama 2015 nibwo Thacien Titus yarushinze na Mukamana Christine

Thacien Titus avuga ko gushaka umugore, ari kimwe mu byamufashije gukomeza gutera intambwe ihamye mu buhanzi bwe.

Mu bindi bikorwa ari gutenganya uyu muhanzi ukunzwe cyane, harimo ibitaramo agiye gukora bikazazenguruka igihugu, akazabisoreza mu mujyi wa Kigali aho azaba yatumiye umuhanzi ukomeye.

Thacien Titus amaze imyaka isaga 9, aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Thacien Titus yamenyakanye ubwo yaririmbaga indirimbo zinyuranye ariko cyane cyane iyo yise Aho ugejeje ukora.

Magingo aya, afite Album 2 z’amashusho n’imwe yitwa Ntituzayoba ari gutunganyiriza amashusho izaba ari iya 3 igizwe n’indirimbo 10. Enye muri zo, (Impanuro, Wambereye byose, Ukorera nde, na Burigihe ) amaze kuzikorera amashusho.

Kanda hano urebe amashusho y’indirimbo BURIGIHE

Rukundo@Rwandadailynews.com


      

Impossible de lire la video
Kanda hano urebe amashusho y’indirimbo BURIGIHE

Rukundo@Rwandadailynews.com

-->